Me(Maître) Katisiga Rusobanuka Emile ureganwa na Muhizi Anathole wamenyekanye arega Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kuri Perezida Paul Kagame yihannye umucamanza wari ugiye kumuburanisha, urubanza rurasubikwa.
Abaregwa bose ndetse n’ubushinjacyaha bari bitabiriye iburanisha mu Rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza aho bajuririye igihano bakatiwe.
Anathole Muhizi yagaragaje imbogamizi ko urubanza rwe ruhabwa abacamanza batandukanye maze hakabaho ihererekanya.
Muhizi Anathole ati”Nyakubahwa mucamanza ubu mubaye umucamanza wa gatatu uhawe urubanza rwanjye.”
Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko kuba umucamanza yahabwa dosiye nta mbogamizi irimo kandi atari itegeko ko urubanza rwagumana umucamanza umwe kuba Urubanza rwajemo undi mucamanza nta mbogamizi irimo.
Me Katisiga Rusobanuka Emile nawe ureganwa na Muhizi Anathole yagaragaje inzitizi ko umucamanza ugiye kumuburanisha yatijwe mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza aho yari aturutse mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga.
Me Katisiga ati“Uwaciye urubanza mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga nanakatiwemo igifungo yari abakuriye ari Perezida wanyu bityo aha mu bujurire ntimwafata icyemezo kivuguruza uwari Perezida wawe bityo nta butabera twabona.”
Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko kuba umucamanza yari aturutse mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga nta kibazo kirimo ahubwo cyereka ariwe urugarutsemo kandi siwe warugarutse bityo ubushinjacyaha bugasaba ko inzitizi za Me Katisiga Rusobanuka Emile zitahabwa agaciro.
Umucamanza yafashe umwanya asuzuma inzitizi za Me Katisiga yanzura ko nta shingiro zifite.
- Advertisement -
Me Katisiga akibona ko umucamanza yanze kwivana mu rubanza yisunze ingingo z’amategeko yahise yihana uyu mucamanza.
Me Aristide Mutabaruka umwe mu banyamategeko bunganira Anathole Muhizi nawe uri muri uru rubanza yabwiye UMUSEKE ko Me Katisiga Rusobanuka Emile agomba kwandikira Perezida w’Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza agaragaza imbogamizi ze maze Perezida akazafata icyemezo bakazamenyeshwa igihe bazongera kuburanira.
Bibaye ubugira gatatu urubanza rwa Muhizi Anathole na Me Katisiga Rusobanuka Emile rusubikwa mu bujurire kubera impamvu zitandukanye.
Mbere Me Emile Katisiga Rusobanuka yari arwaye ntiyaza kuburana urubanza ntirwaba, bwa kabiri dosiye yabo yajemo umucamanza mushya avuga ko atabashije gusoma iyo dosiye, none urubanza rwongeye gusubikwa kuko Me Emile yihannye umucamanza.
Uku gusubikwa ku rubanza inshuro irenze imwe Me Aristide Mutabaruka akavuga ko nta butabera buri gutangwa kuko ubutabera butinze buba atari ubutabera bari bakwiye kuburana hagatangwa umucyo.
Anathole Muhizi yamenyekanye mu mwaka wa 2022 ari mu karere ka Nyamasheke, arega Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kuri Perezida Paul Kagame ko yariganyijwe inzu yaguze, yari yaje kugeza ikibazo kuri Perezida Paul Kagame aturutse i Kamonyi mu Majyepfo y’u Rwanda.
Umukuru w’igihugu yahise abwira inzego zitandukanye gukurikirana ikibazo cya Anathole Muhizi maze inzego bireba zigaragaza ko ibyakozwe birimo amanyanga agize ibyaha bihanwa n’amategeko, ku isonga hafungwa Anathole Muhizi.
Inzego zibishinzwe zaracukumbuye zibona ko Muhizi Anathole yashatse icyangombwa ko umuntu atashyingiwe ahubwo akiri ingaragu, agiha Me Emile Katisiga Rusobanuka kugira ngo barege BNR batesha agaciro cyamunara y’iyo nzu, nyuma bigaragara ko uriya muntu yari yarashyingiwe nyamara icyo cyemezo cyari cyaratangiye kwifashishwa mu kirego cyatanzwe na Me Katisiga.
Ni uko Me Katisiga wari wahawe ako kazi ko kuburana urubanza rwateshaga agaciro cyamunara ya BNR, na we yisanze mu rubanza ndetse urukiko rwisumbuye rwa Muhanga bombi rubakatira igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu.
Me Emile Katisiga Rusobanuka we ntiyahise afungwa, hategerejwe icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire.
Muhizi Anathole we afungiye mu igororero rya Muhanga ibyo aregwa byose aburana abihakana ko nta cyaha yakoze.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW