Urubanza rwa Munyenyezi: Ubushinjacyaha bwisobanuye ku mutangabuhamya wapfuye

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasobanuye ku mutangabuhamya Munyenyezi Béatrice, yavuze ko yahimbwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kandi atarigeze agaragara na rimwe kuva batangira kuburana.

Abunganira Munyenyezi Béatrice, babwiye Urugereko Rwihariye rw’i Nyanza ko Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwahamije umukiriya wabo ibyaha bya jenoside rushingiye ku mutangabuhamya witwa Sadiki, utarigeze agaragara mu rukiko.

Me Bruce Bikotwa na Me Félicien Gashema bavuze ko uyu mutangabuhamya atigeze avugwa ku rwego rwa mbere, kandi n’ubu atagaragazwa, kuko ubushinjacyaha bwemeje ko yapfuye, bikemezwa n’icyemezo cyashyizwe muri sisitemu ihuza ababuranyi.

Me Bikotwa yagize ati: “Imvugo z’uwo mutangabuhamya witwa Sadiki ntitwemera ko ari ize, ahubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwarazimwitiriye kugira ngo ahamwe n’ibyaha aregwa.”

Me Félicien Gashema, na we wunganira Munyenyezi, yavuze ko umukiriya we yahamijwe ibyaha ku maherere.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ibyo Munyenyezi Béatrice avuga atari ukuri.

Buti: “Twatunguwe no kumva Munyenyezi yemeza ko umutangabuhamya Sadiki yahimbwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, nyamara nawe ubwe yaramwireguyeho.”

Buvuga ko Sadiki yabajijwe mu mwaka wa 2012 mu bugenzacyaha akiriho, nyuma aza gupfa mu mwaka wa 2021.

Ubushinjacyaha bwisunze ingingo z’amategeko buvuga ko ikimenyetso gishingiye ku buhamya ari amagambo avugiwe imbere y’urwego rubifitiye ububasha cyangwa urwo rwego rugashyikirizwa inyandiko n’umuntu wabonye cyangwa wumvise ibyerekeranye n’ikibazo kiri mu mpaka.

- Advertisement -

Buvuga ko Sadiki ashinja Munyenyezi ko kuri bariyeri y’i Ngoma munsi y’urukiko, ubwo bari bayihagaritsweho, yahabonye umwana w’umukobwa warimo kurira, maze Munyenyezi abaza ati: “Uriya urira ni nde?” Interahamwe ziramusubiza ngo: “Ako nako tuvumbuye mu masaka.”

Munyenyezi ngo yahise avuga ati: “Iyo nkotanyi se si benewabo batumaze?”

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko mu buhamya bwa Sadiki, yakomeje avuga ko Munyenyezi yahise ategeka interahamwe ko zasubiza uwo mukobwa mu masaka akajya kuririrayo.

Ubushinjacyaha buvuga ko Sadiki yakomeje atanga ubuhamya ko uwo mukobwa wakomokaga i Kibeho yishwe ku mabwiriza yatanzwe na Béatrice Munyenyezi.

Béatrice Munyenyezi, umugore w’imyaka 53, yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside, akaba yabihamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye anakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Kugeza ubu Munyenyezi ari kuburana ubujurire kuri icyo cyemezo, aho ibyaha byose aregwa abihakana, akavuga ko azira umuryango yashatsemo.

Munyenyezi ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko, wari Minisitiri w’Umuryango muri Leta y’Abatabazi, akaba umugore wa Arsene Shalom Ntahobari. Bose bahamijwe ibyaha bya jenoside bakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Niba nta gihindutse, uru rubanza ruzakomeza mu kwezi kwa Mata 2025.

Munyenyezi n’abunganizi be bavuga ko Ubushinjacyaha bwahimbye umutangabuhamya
Munyenyezi woherejwe na Amerika kuburanira mu Rwanda

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Anonymous

    yoooh