Itsinda ryiganjemo urubyiruko ryitwa Rwanda’s Voice Group ryagaragaye risobanura ukuri ku birego bivuga ko u Rwanda ruri muri RD Congo, aho bari bafite icyapa kiriho ubutumwa bwamagana abashinja u Rwanda gufasha M23.
Kuri iki Cyumweru, ubwo hasozwaga irushanwa ry’amagare rya Tour du Rwanda 2025 , ni bwo bari bafite icyapa kirimo amagambo atanga ukuri ku bivugwa ko u Rwanda rufite ingabo muri RD Congo.
Amwe mu magambo yari yanditse kuri icyo cyapa yagiraga ati: “U Rwanda ntirufasha M23. U Rwanda nta ngabo rufite muri Congo.”
Hari andi magambo agaragaza ibitekerezo bitandukanye bigamije kubwiza ukuri ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Rwanda’s Voice Group yagaragaje ko nubwo u Rwanda rwanyuze mu mateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu ari igihugu gitekanye kandi cyunze ubumwe.
Mu cyapa uru rubyiruko rwari rufite, hariho ubutumwa busaba Abanyafurika gushyira hamwe no kugira ijwi rimwe.
Rusubiramo amagambo ya Perezida Paul Kagame, rwongera kwibutsa ko nk’Abanyafurika bakwiye kwiha agaciro.
Ruti ati: “Twe twenyine, Abanyarwanda n’Abanyafurika, dushobora kwiha agaciro. Ntabwo tuzasaba abandi kuduha agaciro tutakihaye.”
Rwanda’s Voice Group ivuga ko amagambo y’urwango adakwiye, ahubwo abantu bagakwiye kurangwa n’ibitekerezo byubaka.
- Advertisement -
Iti: “Ibitekerezo byiza birinda igihugu, ariko amagambo mabi akagisenya.”
Amahanga ashinja u Rwanda kugira uruhare no gufasha abarwanyi ba M23 bamaze kwigarurira ibice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’Iyo mu Majyepfo muri Congo.
UMUSEKE.RW