Urubyiruko rwasabwe kutarangamira inkunga z’intica ntikize

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Urubyiruko ruvuga ko rugendera ku mpanuro za Perezida Kagame
MUSANZE: Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze by’umwihariko urwiga mu mashuri makuru na za kaminuza, basabwe kugira umuco wo kwizigamira hakiri kare, aho gutegereza ibizava mu maboko y’abandi n’inkunga z’intica ntikize.
Ni nyuma y’uko bamwe mu rubyiruko rwo muri aka Karere no hirya no hino mu gihugu rudahwema kugaragaza ko rufite imishinga ibyara inyungu ariko rukagorwa n’igishoro cyangwa ingwate.
Gusa, hari abavuga ko batewe imbaraga n’imbwirwaruhame za Perezida Paul Kagame zibakangurira kwigira no kwizirika umukanda, bakarya make bakizigamira kugira ngo biteze imbere n’igihugu muri rusange.
Cyiza Gustave yashimangiye ko ibiganiro ku kwizigamira ari ngombwa, kuko bibatoza umuco wo kwizigamira aho kurangamira inkunga z’amahanga.
Ati ” Tumaze iminsi Perezida wacu atwigisha kwizirika umukanda ngo tugire icyo tugeraho, igihe ni iki, ntidukwiye kumva ko ikizaduteza imbere kizava ku nkunga z’ahandi kandi dushoboye”.
Niyomufasha Beatrice na we yagize ati: “Kwizigamira si ukugira byinshi, ahubwo ni ukwigomwa. Twasobanuriwe uko twabikora, nta mpamvu yo gutega amaso inkunga z’amahanga, ahubwo dukwiye kwishakamo ibisubizo.”
Umuyobozi wa BDF, Munyeshyaka Vincent, avuga ko ibi biganiro bigamije gufasha urubyiruko rwo mu mashuri makuru na za Kaminuza kwishakamo ibisubizo, kwizigamira no gukorana n’ibigo by’imari mu rwego rwo kwiteza imbere.
Yagize ati: “Twifatanya n’ibindi bigo kugira ngo tubasangize ku muco wo kwizigamira, bibafashe kugera ku nzozi z’imishinga yabo no kwigira aho gutegereza inkunga z’abandi.”
Iyi gahunda ikomereje mu turere twose, aho urubyiruko rwigishwa umuco wo kwizigamira no gukorana n’ibigo by’imari binyuze muri gahunda ya “Birashobika na BDF”, kugira ngo bazarangize amasomo bafite ibyo gukora banatanga akazi.
Iyi gahunda ya BDF ikomereje hirya nohino mu gihugu
Urubyiruko ruvuga ko rugendera ku mpanuro za Perezida Kagame
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze
Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *