Urukiko rwakatiye umugabo waregwaga gusambanya abana babiri bavukana

Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza rwahamije Ubarijoro Jean Pierre alias Dragon waregwaga gusambanya abana babiri bavindimwe aho bose bigaga mu mashuri y’inshuke akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 22.

Jean Pierre Ubarijoro alias Dragon uri mu kigero cy’imyaka 30,yaburanaga ubujurire ku gihano yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye cya burundu.

Urukiko rwamuhamije  icyaha kimwe mu byo rwashingiyeho harimo no kuba mu batangabuhamya bamushinja harimo ababyeyi ba bariya bana.

Rwavuze ko umubyeyi atakwemera kujya gusiga urubwa abana be ngo basambanyijwe kandi nta byabaye, urukiko kandi rwanemeje ko urahande rwa Ubarijoro nta bimenyetso bivuguruza ibyo ubushinjacyaha bwagaragaje.

Ubushinjacyaha bwari bukurikiranye Ubarijoro Jean Pierre alias Dragon icyaha cyo gusambanya abana babiri bava indimwe aho umwe yari afite imyaka itanu undi akagira imyaka itandatu bose biga mu mashuri y’inshuke.

Ubushinjacyaha bwavuze ko n’abana ubwabo babajijwe bakemeza ko basambanwaga na Ubarijoro mu bihe bitandukanye aho yabajyanaga aho yabaga akabashukisha amandazi, igikoma n’ibindi aho byaje kuvumburwa n’umukozi ubwo yozaga aba bana nawe abibwira nyina wabo bana, ajya gutanga ikirego maze Ubarijoro Jean Pierre alias Dragon atabwa muri yombi.

Ubarijoro Jean Pierre alias Dragon yaburanye ahakana ibyo aregwa asaba ko yagirwa umwere anemeza ko ntaho yahuriraga n’abo bana.

Ubarijoro Jean Pierre alias Dragon yatawe muri yombi mu mwaka wa 2021, icyaha cyabereye mu kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza.

Me Venuste Uwizeyimana wunganira uyu uregwa, umunyamakuru yamubajije niba Ubarijoro Jean Pierre alias Dragon azajurira igihano yahawe maze amusubiza  ko ntacyo yavuga ku mukiriya we.

- Advertisement -

Umubyeyi w’abariya bana yabwiye UMUSEKE ko atanyuzwe no kuba Ubarijoro Jean Pierre alias Dragon yagabanyirijwe igihano ko yarakwiye gukomeza gufungwa burundu. Ubarijoro Jean Pierre alias Dragon arakomeza gufungirwa mu igororero rya Huye.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW