Abahanga mu mibare, siyansi n’ikoranabuhanga bashyizwe igorora

MUGIRANEZA THIERRY
Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
3 Min Read

Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi Bushingiye ku Mibare (AIMS) cyatangije gahunda yiswe ‘AIMS Rwanda Incubator’, igamije gufasha abasoje amasomo mu Mibare, Siyansi n’Ikoranabuhanga kubongerera ubumenyi mu guhanga udushya no guteza imbere imishinga yabo y’ubucuruzi.

Iki gikorwa cyatangiye ku wa 2 Mata 2025, aho ku ikubitiro hatoranyijwe imishinga ibiri yagaragaje icyizere kurusha iyindi.

Hanatashywe icyumba cyiswe ‘Eureka Mu Rugo’, kirimo ibikoresho bitandukanye bizifashishwa mu mahugurwa.

Ba nyiri imishinga yahize indi bazahabwa amahugurwa y’amezi atandatu azabafasha kumenya neza buri cyiciro cy’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yabo.

Nyuma yo guhugurwa n’inzobere zitandukanye, bazaterwa inkunga yo gushyira mu bikorwa imishinga, banahuzwe n’abafatanyabikorwa.

Umuhoza Lucie na Jeannette Musabyimana bishimiye ko umushinga wabo bise Gira Ubumenyi AI watoranyijwe, bikazatuma ushyirwa mu bikorwa ugafasha abantu benshi.

Bati: “Ni iby’agaciro kuri twe, ku gihugu ndetse no ku rwego rwa Afurika muri rusange. Twatekereje gushyiraho application izafasha abanyeshuri kwiga neza hifashishijwe ikoranabuhanga, kugabanya ubucucike no kongera ubumenyi mu ndimi.”

Dr. Charles Lebon Mberi Kimpolo, umwe mu bayobozi ba AIMS, yavuze ko iyi gahunda yashyizweho hagamijwe gufasha urubyiruko rufite imishinga ifite icyizere ariko rubura ubumenyi bwisumbuye n’ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa.

Ati: “Abanyempano mu ikoranabuhanga n’ishoramari bakwiye guhabwa amahirwe yo kunguka ubumenyi no gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo, kuko isi y’ubu isaba abantu bafite ubumenyi buhanitse kandi bashoboye kububyaza umusaruro mu bikorwa bifatika.”

Yasobanuye ko abashoramari bato bafite ubushobozi bwo guhindura ubukungu bw’igihugu, ariko bakeneye ubufasha mu ikoranabuhanga no mu bucuruzi.

Dr Kimpolo yagaragaje ko iterambere ryubakirwa ku bumenyi buhamye, ubushakashatsi bufite ireme, n’udushya dufite ishingiro.

Prof. Dr. Sam Yala, Umuyobozi Mukuru wa AIMS, yavuze ko AIMS Rwanda Incubator ari intambwe ishimishije mu rugendo rwo gutegura ibisubizo bihanga udushya tugamije kugira Afurika nziza n’Isi muri rusange.

Ati: “Hamwe n’abafatanyabikorwa bacu, turi gushyiraho ahantu ho gutangirira kugira ngo ibitekerezo by’abanyabwenge bo muri Afurika mu bumenyi bwa STEM bihinduke ibisubizo bishobora gukemura ibibazo bikomeye bya Afurika mu nzego zitandukanye.”

AIMS iri hafi kwizihiza imyaka 10 itangiye gukorera mu Rwanda, imaze kugira uruhare runini mu siyansi, imibare n’ikoranabuhanga. Kugeza ubu, abarenga 450 bamaze kugira uruhare mu kubaka ubukungu bwa Afurika bushingiye ku bumenyi bahabwa na AIMS.

Dr. Charles Lebon Mberi Kimpolo, umwe mu bayobozi ba AIMS
Abafite imishinga ibiri yahize indi bagiye gufashwa kuyityaza no kuyishakira inkunga
Prof. Dr. Sam Yala, Umuyobozi Mukuru wa AIMS, afungura ku mugaragaro AIMS Rwanda Incubator

Inzobere zagaragaje uko ikoranabuhanga rigomba gukoreshwa mu ngeri zose

Prof. Dr. Sam Yala, Umuyobozi Mukuru wa AIMS

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *