Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abamotari babiri bafatanywe ikiyobyabwenge cy’urumogi rupima ibiro 13.
Bafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Gasharu mu Mudududu w’Agatare.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yabwiye UMUSEKE ko gufatwa kw’aba byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Ati” Twahawe amakuru n’abaturage ko hari umugabo wari utwaye moto apakiyeho umufuka irimo urumogi ibiro 13, akaba yaragiye kurushyikiriza undi mu motari.”
Yavuze uwari uhetse urumogi kuri moto yavuze ko yari aruvanye mu Murenge wa Kimisagara, ariko rwaturutse mu Karere ka Rulindo.
Ati” Abo bose twabafungiye kuri Sitasiyo ya Kinyinya.”
Iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane aho yari ajyanye urwo rumogi.
CIP Gahonzire yavuze ko abatwara urumogi basanzwe bafite amayeri yo kurutwara mu bintu, barahuke mu mugongo nk’abahetse abana cyangwa bakarushyira mu bihaza.
Ati” Turashimira abaturage bumva gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge, bakanumva gahunda yo gutangira amakuru ku gihe. Turabasaba kujya bakomeza kuduha amakuru igihe babonye abantu nk’aba baba bashaka gukwirakiza ibiyobyabwenge mu baturage.”
Yakomeje avuga ko nk’uko bigaragara urumogi rukunda gufatwa usanga ruturuka mu bihugu by’abaturanyi, rukaza ruherekanywa ko ariko Polisi iri maso ngo yice inzira rwanyuramo rukwirakizwa.
Ati” Amayeri yose bakoresha yaravumbuwe.”
Uyu muvugizi wa Polisi mujyi wa Kigali yavuze ko uwumva azakura amaramuko mu gucuruza urumogi bitazabahira.
Ati” Abantu bijandika mu kurunywa [urumogi]… turagira inama abaturage kwirinda kurunywa kuko ntakiza kibirimo.”
Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).
NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW