ADEPR Paruwase ya Gatenga yibutse abari abakiristu bishwe muri Jenoside

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Itorero rya Pentekote mu Rwanda, Paruwase ya Gatenga ryibutse abari abayoboke baryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 25 Mata, cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, hanashyirwa indabo ahashyinguye Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Abakirisitu n’abayobozi batandukanye batambagijwe ibice bigize uru rwibutso banasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko ay’abashyinguwe ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Umukozi ushinzwe gusobanura amateka kuri urwo Rwibutso, yavuze ko rushyinguyemo inzirakarengane z’Abatutsi barenga 105.600 harimo abagera ku bihumbi bitatu bahaguye n’abandi bakuwe mu bindi bice bya Kicukiro no hafi yaho.

Yavuze ko harokokeye Abatutsi bagera ku 100 gusa barokowe n’Inkotanyi nyuma y’uko abandi bari kumwe bari bamaze kwicwa umunsi wose abicanyi bagataha bazi ko bagaruka bukeye kureba ko nta wasigaye agihumeka ngo bamuhuhure.

Hasobanuwe uko ingabo za MINUAR zatereranye Abatutsi barenga 3,000 bari bahungiye muri ETO Kicukiro, zikabasigira Interahamwe n’ingabo za Leta zabishe.

Hanashyizwe indabo ku rukuta ruriho amazina y’abishwe muri Jenoside kuri ADEPR Gatenga, hanacanwa urumuri rw’icyizere.

Muri uyu muhango wari uyobowe n’Umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, Rev. Valentin Rurangwa, hatanzwe kandi ubutumwa bwo guhumuriza imiryango yabuze ababo.

Rev. Valentin Rurangwa yabwiye abitabiriye ko kwibuka ari umusingi wo kwiyubaka no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Yagaragaje ko jenoside yakorewe Abatutsi ifite umwihariko kuko yakozwe n’Abanyarwanda ikorerwa abandi Banyarwanda ariko ku rundi ruhande bakaba ari bo bayihagaritse.

Hafashwe umunota wo Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuyobozi w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali ashyira indabo aharuhukiye Abatutsi bishwe muri Jenoside

Hashyizwe indabo ku rukuta ruriho amazina y’abishwe muri Jenoside
Korali zatanze ubutumwa bw’ihumure binyuze mu ndirimbo

Hacanwe urumuri rw’icyizere

NDEKEZI JOHNOSN / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi