Al Ahly SC yasezereye Marcel Martin Koller

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma yo kutabasha kuyigeza ku mukino wa nyuma w’irushanwa Nyafurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League), Umusuwisi, Marcel Martin Koller, yatandukanye na Al Ahly SC yo mu Misiri.

Uyu mutoza w’imyaka 64, yageze muri Al Ahly SC mu 2022. N’ubwo yayihaye byinshi ariko kwihangana ku banya-Misiri mu gihe batageze ku gasongero ka bo, kwabaye guke.

Nyuma yo gusezererwa na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo muri 1/2 cya CAF Champions League, Koller yashimiwe maze asezerwaho.

Uyu mutoza ukomoka mu Busuwisi, yahesheje iyi kipe ibikombe bibiri bya shampiyona (2022-23, 2023-24), ibikombe bibiri by’igihugu, ayihesha Super Coupe enye ndetse ayihesha CAF Champions League ebyiri.

Marcel Martin Koller, yahavuye yishimiwe
Ni umutoza uzahora azirikanwa mu muryango wa Al Ahly SC
Bati warakoze
Bamushimiye byinshi yahesheje ikipe

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi