Amajyepfo: Hatashywe inzu Ashukuru Organisation yubakiye abatishoboye

HABIMANA Sadi
Yanditswe na HABIMANA Sadi
1 Min Read

Ku bufatanye bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, ufatanyije n’ubw’Umuryango wa “Ashukuru Organisation”, uhagarariwe na Sheikh Kabiriti Uthman, hatashywe inzu umunani zubakiwe abatishoboye mu Intara y’Amajyepfo.

Aya mazu yatashywe ku wa 5 Mata 2025. Abarimo Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, Sheikh Kabiriti Uthman ndetse n’abari bahagarariye Ubuyobozi bw’Abayisilamu mu Rwanda, bari muri uyu muhango.

Abubakiwe aya mazu, ni abaturuka mu miryango itishoboye irimo n’iy’abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uretse aya mazu yubatswe, uyu muryango wanatanze Ubwisungane mu Kwivuza ku miryango 500 y’abatishoboye ndetse hasanwa andi mazu atanu. Ni ibikorwa byatwaye asaga kuri miliyoni 45 Frw.

Meya w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yashimiye ubufatanye bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ndetse n’Intara y’Amajyepfo mu Iterambere ry’Abayisilamu n’Abanyrwanda muri rusange.

Meya Ntazinda Erasme uyobora Akarere ka Nyanza, yari muri uyu muhango
Hanatanzwe Ubwisungane mu Kwivuza
Abubikiwe izi nzu, basuwe n’ubuyobozi
Inzu umunani zubakiwe imiryango itishoboye mu Karere ka Nyanza, zatashywe

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *