Amakimbirane hagati y’umukazana na nyirabukwe yabonewe igisubizo

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Akarere ka Nyanza mu ibara ry'umutuku

Umukecuru warezwe gukubita umukazana we akajyanwa mu bitaro ndetse uriya mukecuru akabifungirwa yafunguwe.

UMUSEKE wari wabagejejeho inkuru y’umukecuru witwa Nirere w’imyaka 65 wo mu mudugudu wa Nyabisindu mu kagari ka Rwesero, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza watawe muri yombi akekwaho gukubita umukazana we w’imyaka 29.

Abatuye muri kariya gace bavugaga ko umukazana yagiye kureba nyirabukwe, uriya mukecuru ahita umukubita inkoni mu mutwe aramukomeretsa ahita ajya kwamuganga no gutanga ikirego kuri RIB.

Bariya bombi bari basanzwe bafitanye amakimbirane bishingiye ko umuhungu yashatse uriya mugore amushakiye mu nzu zo mu rugo (annex).

Ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana bwemezaga ko RIB yatangiye iperereza.

Amakuru UMUSEKE wamenye uyakesha ubuyobozi bwo muri kariya gace, ni uko uriya mugabo n’umugore we bavuye hariya babaga bajya kuba mu kandi kagari, mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Umukazana yahise ajya gusabira imbabazi uriya mukecuru kuri RIB, na yo iramufungura.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi