CAF Confederation Cup: Simba yageze ku mukino wa nyuma

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma yo gusezerera Stellenbosch yo muri Afurika y’Epfo, Simba SC yo muri Tanzania, yageze ku mukino wa nyuma w’Irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo (CAF Confederation Cup).

Ku Cyumweru tariki ya 27 Mata 2025, ni bwo habaye imikino yo kwishyura ya 1/2 cya CAF Confederation Cup. Simba SC yo muri Tanzania, yari ihanzwe amaso.

Iyi kipe ihagarariye Akarere ka Afurika yo Hagati n’i Burasirazuba, yanganyije 0-0 na Stellenbosch yo muri Afurika y’Epfo, ihita iyisezerera ku kinyuranyo cy’igitego 1-0 yayitsindiye muri Tanzania.

Simba SC izahura na RS Berkane yo muri Maroc, yasezereye SC Constantine yo muri Algérie nyuma yo kuyitsinda ibitego 4-1.

Umukino ubanza wa nyuma, uzakinwa tariki ya 17 Gicurasi ubwo RS Berkane ari yo izabanza kwakira Simba SC mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe kuzakinwa tariki ya 25 Gicurasi 2025 muri Tanzania.

Muri CAF Champions League, umukino wa nyuma ubanza uzakirwa na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo tariki ya 24 Gicurasi, mu gihe Pyramids yo mu Misiri ari yo izakira uwo kwishyura tariki ya 1 Kamena uyu mwaka.

Abafana bati inzira igana ku mukino wa nyuma
Simba SC yanganyirije muri Afurika y’Epfo 0-0
Abakinnyi bahise baterura umutoza, Fadlu Davids
Ibyishimo by’abafana ba Simba SC
RS Berkane na yo yageze ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup
Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, na yo izakina umukino wa nyuma wa CAF Champions League
Simba SC yongeye guhesha ishema Tanzania

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi