Ku cyicaro cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) habereye ihererekanyabubasha hagati ya Col (Rtd) Jeannot K. Ruhunga ucyuye igihe n’uwamusimbuye, Col Pacifique Kayigamba Kabanda.
Col Pacifique Kabanda, uherutse guhabwa inshingano na Perezida Paul Kagame, yakoze ihererekanyabubasha kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Mata 2025.
Yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere yamugiriye akamushinga imirimo yo kuyobora Urwego rw’Ubugenzacyaha.
Yanashimiye kandi Col (Rtd) Ruhunga ku kazi keza kakozwe mu gihe cy’imyaka 8 ishize ko kongerera RIB ubushobozi mu gukumira no gukurikirana ibyaha kinyamwuga, no kugira uruhare mu gutanga ubutabera bwihuse.
Col Pacifique Kabanda yavuze ko azakomereza ku musingi washyizweho, k’ ubufatanye n’izindi nzego mu gukora byinshi byiza kandi mu mucyo.
Col (Rtd) Jeannot K Ruhunga nawe yashimiye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere cyo kumuha urwego rwari rushya, ndetse ko atahwemye kubaha impanuro z’uburyo bwo kurushaho kuzuza inshingano.
Yanishimiye aho urwego rugeze, anifuriza Umunyamabanga Mukuru umusimbuye imirimo myiza.
Col Pacifique Kayigamba Kabanda yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RIB mu mpinduka zatangajwe binyuze mu byemezo by’Inama y’Abamisitiri yateranye ku wa Gatatu, tariki 26 Werurwe 2025, iyobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro.
Col Pacifique Kayigamba Kabanda yari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare kuva ku wa 30 Mata 2024.
Ingingo ya 20 y’itegeko rishyiraho RIB, iteganya ko Umunyamabanga Mukuru agira manda y’imyaka itanu ariko ishobora kongerwa rimwe gusa.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Ikibazo mfite Umuyobozi mushya arafata No 001 ya Jeannot cg baramuha igezweho nk’Umukozi mushya wa RIB