Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko ashaka gutegeka manda ya gatatu nka Perezida w’iki gihugu.
Itegekonshinga ry’Amerika rivuga ko “nta muntu…uzatorwa inshuro zirenze ebyiri”, ariko bamwe mu bashyigikiye Trump bumvikanishije ko hashobora kuba hari ubundi uburyo bwo kubigeraho
Mu kiganiro na televiziyo NBC yo muri Amerika, Trump yabajijwe ku kuba bishoboka ko yashaka gutegeka manda ya gatatu, avuga ko “hari uburyo ushobora kubikora”.
Yongeyeho ati “Sindimo gutera urwenya… abantu benshi barashaka ko mbikora.
Ariko, urebye mbabwira ko dufite inzira ndende [yo kunyuramo], murabizi, haracyari kare cyane muri ubu butegetsi.”
Trump, ubwo azaba arangije iyi manda ye ya kabiri, yabajijwe niba yashaka gukomeza gukora “akazi ka mbere gakomeye cyane mu gihugu”.
Yasubije ati “Jye nkunda gukora.”
Ayo si yo magambo ye ya mbere kuri iyi ngingo. Muri Mutarama (1) uyu mwaka, yabwiye abamushyigikiye ko cyaba ari “icyubahiro cya mbere gikomeye cyane cy’ubuzima bwanjye gukora [gutegeka] atari inshuro imwe, ahubwo ebyiri cyangwa eshatu cyangwa enye”.
Ariko nyuma yavuze ko uru rwari urwenya rugenewe “ibitangazamakuru bitangaza amakuru y’ibinyoma”.
Urebeye inyuma, itegekonshinga ry’Amerika risa nk’iribuza umuntu uwo ari we wese gutegeka manda ya gatatu.
Ivugurura rya 22 rigira riti”Nta muntu uzatorerwa ubutegetsi bwa perezida inshuro zirenze ebyiri, ndetse nta muntu wigeze kuba perezida, cyangwa gukora nka perezida, imyaka irenze ibiri kuri manda undi muntu runaka yatorewe nka perezida, uzatorerwa ubutegetsi bwa perezida inshuro irenze imwe.”
Guhindura itegekonshinga byasaba kwemezwa na bibiri bya gatatu (2/3) by’abagize umutwe wa sena n’umutwe w’abadepite mu nteko ishingamategeko y’Amerika, no kwemezwa na bitatu bya kane (3/4) by’ubutegetsi bwa leta zigize iki gihugu.
Ishyaka Trump arimo rw’abarepubulikani rigenzura imitwe yombi y’inteko ishingamategeko ariko ntirifite ubwiganze bucyenewe.
Ikindi kandi, ishyaka ry’abademokarate rigenzura ubucamanza bwo ku rwego rwa leta muri leta 18 kuri 50 zigize Amerika.
IVOMO: BBC
UMUSEKE.RW