Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu, bwirukanye uwari umutoza w’abanyezamu, Nshimiyimana Ahmed uzwi ku izina rya Bugigi nyuma yo gushyamirana na Ishimwe Jean Claude ‘Chance.”
Ku wa 3 Mata, ubwo hari habaye umukino wahuje ingimbi za Etincelles FC z’abatarengeje imyaka n’iza Sina Gérard FC, kuri Stade Umuganda habaye gushyamirana kurimo n’amagambo akomeretsa.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko umutoza w’abanyezamu ba Etincelles FC, Nshimiyimana Ahmed uzwi nka Bugigi, yashyamiranye na Ishimwe Jean Claude ‘Chance’ ndetse uyu mutoza akoresha amagambo akomeretsa mugenzi we.
Ibi byabaye hari umukozi Ushinzwe Umutekano w’ikipe, Uwimanikunze Boniface ndetse ahita abikorera raporo ayishyikiriza Ubuyobozi bwe.
Uyu Bugigi yahise yirukanwa mu nshingano zo gutoza abanyezamu yari afite muri Etincelles FC ahita asimburwa na Martin.
Boniface yemereye UMUSEKE ko uko gushyamirana kwabayeho hagati y’uwo mutoza na Chance ariko byakorewe raporo igahabwa ubuyobozi bwe.
Ati “Ni byo koko tariki ya 3 Mata 2025, Bugigi yashyamiranye na Chance hafi yo kurwana. Nabikoreye raporo nk’ushinzwe umutekano w’ikipe maze nyishyikiriza ubuyobozi.”
Kugeza ubu Ndagijimana Enock uyobora iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu, yaryumyeho kuri aya makuru nyuma yo kumuhamagara inshuro eshatu ariko ntabashe kwitaba telefone ye igendanwa.
Etincelles FC iri ku mwanya wa Cyenda n’amanota 28 mu mikino 23 imaze gukinwa.


UMUSEKE.RW