Gen. Doumbouya uyobora Guinée ategerejwe mu Rwanda

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Gen. Doumbouya uyobora Guinée ategerejwe i Kigali

Perezida wa Guinée, Général Mamadi Doumbouya, ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gukomeza gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi. 

Itangazo ryasohowe na Perezidansi ya Guinée kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025, rivuga ko Perezida Général Mamadi Doumbouya, azagera i Kigali kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi 2025.

Umubano w’u Rwanda na Guinnée umaze gushinga imizi aho abayobozi b’ibihugu byombi bakomeje kugenderanira.

U Rwanda na Guinea-Conakry byasinyanye amasezerano 12 y’imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ikoranabuhanga, gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, ishoramari n’ibindi binyuranye.

Muri Mata 2023, Perezida Kagame yagendereye Conakry aganira na Perezida Mamadi Doumbouya, ndetse no muri Gicurasi 2024 yongera kuhagirira uruzinduko.

Ni uruzinduko rwanejeje Perezida Doumbouya kuko yanditse kuri X ati ” Natewe ishema no kwakira i Conakry umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye, Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda. Uru ruzinduko rwakurikiye urwa mbere, ni igihamya y’umubano mwiza w’ubuvandimwe n’ubucuti uri hagati y’ibihugu byacu kandi rwongerera imbaraga ubufatanye hagati ya Conakry na Kigali.

Perezida Gen Doumbouya nawe mu 2024 yagendereye u Rwanda inshuro ebyiri harimo uruzinduko yagiriye i Kigali tariki 25 Mutarama 2024, ari kumwe na Madamu we Laurianne Doumbouya, rugasozwa tariki 27 Mutarama.

Uru ruzinduko rwanasize Gen Doumbouya afunguye ku mugaragaro Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda, we n’itsinda bari kumwe batera ibiti aho iyo ambasade iri ku Kacyiru.

Yagarutse kandi muri Kanama, ubwo Perezida Kagame yarahiriraga gukomeza kuyobora u Rwanda.

Icyo gihe Gen Doumboya yari mu byanyacyubahro bari muri Stade Amahoro.Kugeza ubu ibihugu byombi bifite ba Ambasaderi babihagariye muri buri kimwe.

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi