Hari abagabo bo mu Karere ka Huye bavuga ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abagore babo, bikabatera kwahukana aho gukomeza gukubitwa amanywa n’ijoro, barasaba ubutabera.
Abo bagabo bavuga ko bibabaje kuba bahondagurwa n’abagore bishakiye ngo bubake umuryango utekanye ufitiye igihugu akamaro.
Bamwe muri aba bagabo bo mu Murenge wa Mbazi bavuga ko inkoni bakubitwa n’abagore babo zabakuye umutima k’uburyo bataha hakiri kare cyane nk’aho ari abana.
Abavuganye n’Imvaho Nshya bavuga ko hari abagabo bagenzi babo bahozwa ku nkoni n’abagore babo, bikabatera guhitamo kwahukana babeshya ko bagiye gupagasa.
Uyu yagize ati: “Ubuyobozi bukwiye kudutabara kuko, nihereyeho, umugore twashakanye arantoteza, akanyita amazina mabi imbere y’abana, ku buryo nsigara mfite ipfunwe imbere yabo.”
Mugenzi we avuga ko ibi bikorwa n’abagore birirwa mu tubari, ku buryo iyo bageze mu ngo haba intonganya gusa, ndetse iyo abagabo batubahirije ibyo babwiwe, haduka amakimbirane akomeye.
Ati: “Ikibazo cy’abagabo bahohoterwa hano iwacu kirahari, kandi giterwa n’abagore bajya mu tubari, bataha bagatangira guhohotera abagabo. Noneho, aho abagabo kujya kurega, bahitamo kwahukana baguhunga urugo.”
Ngo hari n’ubwo umugabo na mugenzi we bafata agacupa ku isanteri, yagera iwe mu rugo ngo yari mu buraya, maze si ukurya inkoni kakahava.
Aba bagabo basaba inzego bireba kwegera abashakanye zikababwira ko kwihangana no kubahana ari byo bituma urugo ruramba.
Abagore bo muri aka gace bavuga ko hari abagore bakubita abagabo babo, cyane cyane abirirwa mu tubari, ko no mu buriri ntacyo babapimira.
Uyu ati: “Ni byo, hano iwacu hari bagenzi bacu b’abagore bahohotera abagabo kubera kwibera mu tubari. Usanga barabitangiye bakiri inkumi, noneho bakabikomezanya no mu ngo bubatse.”
Kankesha Annonciata, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko abagore n’abakobwa bakwiye kureka ubusinzi nka kimwe mu biri gutera amakimbirane.
Ati: “Ubundi uburinganire n’ubwuzuzanye bukwiye kumvikana neza ntihabeho kwigaranzurana hagati y’umugore n’umugabo bakuzuzanya. Abagore n’abakobwa bakwiye kuva mu tubari bakihesha agaciro kuko ntibikwiye.”
Hari abagabo bavuga ko iyo bahohotewe bahitamo kwicecekera banga kwimena inda no gusuzugurika muri bagenzi babo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
nooje k9 mu bigize rusange ??