Indi kipe y’i Burayi yasinye amasezerano yo kwamamaza “Visit Rwanda”

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’izirimo Arsenal yo mu Bwongereza, biciye mu Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ikipe ya Atlético de Madrid yo muri Espgane, yasinye amasezerano yo kwamamaza Ubukerarugendo bw’u Rwanda (Visit Rwanda).

Ni amasezerano y’imyaka itatu yashyizweho umukono n’impande zombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025. Umuyobozi wa RDB, Jean Guy Afrika ndetse n’Ubuyobozi bwa Atlético de Madrid bwari buhagarariwe na Óscar Mayo.

Umuyobozi wa RDB, Guy, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kugirana imikoranire n’iyi kipe y’ubukombe muri Espagne ndetse iri mu zikunzwe muri iki gihugu. Yakomeje avuga ko Indangagaciro za Atlético de Madrid no kuba ubukombe kwa yo, biri mu byatumye u Rwanda ruyihitamo ngo bagirane imikoranire ishingiye ku Ubukerarugendo.

Aya masezerano arimo ko guhera mu mwaka utaha kugeza mu 2028, ikipe ya Atlético de Madrid izajya yitozanya imyambara iriho ibirango bya Visit Rwanda ndetse ko no mu gihe cy’imikino, izajya yishyushyanya imyambaro iriho ibi birango. ATM kandi, izambara imyenda iriho ibirango bya “Visit Rwanda” mu gihe izaba iri gukina Igikombe cy’Isi cy’amakipe (Club World Cup) guhera mu mwaka utaha.

Ibicishije ku mbuga zose za yo, Atlético de Madrid izajya yamamaza “Visit Rwanda” ndetse kandi no kuri Stade ya yo, Riyadh Air Metropolitano stadium.

Iyi kipe ije yiyongera kuri Arsenal yo mu Bwongereza, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Bayern Munich yo mu Budage.

Atlético de Madrid yabaye ikipe ya mbere muri Espagne isinye amasezerano yo kwamaza “Visit Rwanda”
Ni amasezerano azageza muri Kamena 2028

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi