Hasobanuwe urugendo rwarimo ibigeragezo byinshi, umupira w’amaguru w’Abagore mu Rwanda waciyemo kugeza ubwo wiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Imyaka 31 irashize, u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rwari rwashyizwemo na Jenoside yakorewe Abatutsi yasize isenye Igihugu ndetse ikajyana abarenga miliyoni bishwe bazizwa uko Imana Yabaremye.
Gusa n’ubwo byagenze gutyo, mu gice cya ruhago y’Abagore mu Rwanda, hari abahirimbanye kugira ngo ibashe gushinga imizi ndtese umukobwa cyangwa umugore ukina uyu mukino, abashe kwiyumva nk’utagomba guheranwa n’amateka ariko kandi abashe kuba umwe mu bafata ibyemezo mu nzego runaka.
Aganira na B&B Kigali FM, Rwemarika Félicite watangije umupira w’amaguru w’Abagore mu Rwanda, yavuze ko baciye mu nzizra y’inzitane kugira ngo haboneke abagore cyangwa abakorwa bakina ruhago kandi ibatunge ndetse inabatungire imiryango.
Uyu mubyeyi yavuze ko ashimira Igihugu cyane kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ab’igitsina gore babarizwa muri ruhago mu Rwanda, bahawe ijambo kandi bishimira umwanya Igihugu cyabahaye.
Ati “Njye iyo mbirebye numva amarangamutima kuko ni biriya bintu twaharaniraga. Hari igihe abantu batabyumvaga. Ariko kubona ubu ng’ubu bikorwa, ugasanga icyiciro cya mbere gifite amakipe y’abakobwa, nonese utashimira Igihugu yashimira nde? Hamwe n’uko n’ibindi byagiye bitera imbere, n’umugore muri siporo yateye imbere aritunze yarwanyije ubukene.”
Uyu mubyeyi watangije ruhago y’Abagore mu 1997 ayihirimbanira ndetse asaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, kumwumva rikamuha umwanya wo kuvugira Abagore, avuga ko mu 2007 ari bwo bemewe na Ferwafa nk’abanyamuryango ba yo ariko mu 2004 hari haratangiye gukinwa shampiyona mu Bagore ariko ko bakoraga ibindi bikorwa byagaragaza ko abagore bahari muri ruhago kandi bashoboye.
Ati “Twemewe 2007. Kandi hagati aho twarakoraga nta bwo ari ukuvuga ngo ntitwakoraga kuko ni bwo nashinze uriya Muryango witwa Akwos utari uwa Leta Ushinzwe guteza imbere Umugore binyuze muri Siporo. Mbere byari umupira w’amaguru gusa ariko turabihindura tubigira Siporo.”
Rwemarika avuga ko muri uyu Muryango yashinze, bakoraga ibikorwa bitandukanye byafashaga Umugore kwibona nk’ufite agaciro muri Siporo y’u Rwanda kuko bakoraga amarushanwa mu Intara zitandukanye, bagahugura abatoza mu nzego zitandukanye ariko ikirenze kuri ibyo bakamanuka mu amashuri bakigisha abana b’abakobwa icyiza cyo gukora siporo.
Ni umubyeyi uvuga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, we afatanyije na bagenzi be bake babyumvaga, yahirimbaniye ko ibendera rya ruhago y’Abagore y’u Rwanda, rimanikwa kandi ko n’ubwo byafashe imyaka myinshi ariko yishimira ko byagezweho.
Mu 2017, ni bwo amakipe y’Abagore muri Ferwafa, yemerewe guhagararirwa mu Nteko Rusange y’iri Shyirahamwe. Félicite avuga ko kuri ubu bafite byinshi byo kwishimira kugeza ubwo muri Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, iyo hatowe Komite Nyobozi hanashyirwamo 30% by’Abagore. Icyo kikaba ari ikintu gikomeye kandi cyo kwishimira bahirimbaniye kandi bakakigeraho.
Umugwaneza Claudette uzwi nka ‘Bucumu’ Ushinzwe ubujyanama mu bya Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, Ferwaba, yavuze ko tariki ya 11 Mata 2025, yibuka uburyo we n’abandi baciye mu nzira y’inzitane kubera uburyo Ingabo z’Ababiligi zari ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro (MINUAR), zabasize mu menyo y’Interahamwe aho kubakiza.
Ati “Iyi tariki inyibutsa duhunga kuri Eto Kicukiro, abantu bo muri MINUAR badusize. Abantu bari kuri Eto Kicukiro barabyibuka. Twavuye i Remera turambukiranya tujya Eto Kicukiro n’abandi bantu ba Kicukiro, aba Remera ndetse n’ab’i Nyanza bari barahahuriye bibaza ko hari uburyo bwo gukira.”
“Ariko byabaye ngombwa ko MINUAR yigendera kuko ibyo u Rwanda rwari ruri gucamo icyo byasaga n’ibibarusga imbaraga ariko kandi bari ba ntibindeba kuko iyo babishaka nta bwo byari kubananira kuguma aho kugira ngo n’izo Nterahamwe zahigaga abantu ze kongera kubabona.”
Bucumu yakomeje avuga ko ubwo izi Ngabo z’Ababiligi zafataga icyemezo cyo gusubira iwabo, yari kumwe n’umuvandimwe we ndetse n’abandi bantu ariko bagahita babona ko ubuzima burangiye, cyane ko ari zo bari bitezeho amakiriro.
Ati “Njyewe ndibuka ubwo MINUAR yagendaga, uburyo abantu babaye. Abo twari turi kumwe muri Eto Kicukiro uburyo twakanuye amaso tukibaza niba koko ari iherezo ryacu ariko Imana Yaraturinze bamwe muri twe twararokotse.”
Akomeza agira ati “Kuko Interahamwe zirara muri Eto, twaciye aho bita muri Sahara, tuzamuka kuri Sonatube, badutondesha ikirongo kinini kinini kigera kuri iriya Lond-Point yo kuri Sonatube uvuye nko kuri Alpha Palace ugatunguka kuri Sonatube inzira izamuka ijya i Nyanza. Icyo gihe ndibuka ko twari benshi cyane tuyobowe n’Interahamwe zari zinjiye muri Eto mbere y’uko MINUAR igenda.”
“Twebwe aho twari dutuye i Remera, twari duturanye n’umugabo w’aho papa yavukaga, ni we watubonye aravuga ati aba bana ndabazi mureke mbakuremo. Ni uko narokotse n’umuryango wanjye, na musaza wanjye, mama we twari twatandukanye, papa we yari yaratandukanye na mama mu 1994. Nari kumwe na musaza wanjye n’indi miryango nk’ibiri. Ni bwo twahise tuvanwa muri uwo murongo dusubizwa mu rugo turikingirana kugeza Inkotanyi zije kudukiza.”
Rwemarika yagiriye inama abagore!
Nk’umwe mu bavuga rikijyana muri Siporo y’u Rwanda, uyu mubyeyi yagiriye inama abagore yo kwitinyuka bagahaguruka bakerekana ko bashoboye kuko Igihugu cyabahaye agaciro. Yabibukije ko bashoboye ariko ibyo bizagaragara ari uko bahagurutse bakajya mu nzego zifata ibyemezo.
Ashimira Inkotanyi cyane!
Rwemarika avuga ko iyo hatabaho kwitanga kw’Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida, Paul Kagame, Jenoside yakorewe Abatutsi itari kugahagarara. Aha ni ho ahera azishimira ku ruhare rukomeye zagize mu kurokora ubuzima bw’Abanyarwanda bwari mu maboko y’abicanyi.
UMUSEKE.RW