Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bamwe mu barokotse bavuga ko Interahamwe n’abasirikare ba Habyarimana babanzaga guhambira abatutsi bakabaroha muri Nyabarongo ari bazima.
Ni ubuhamya batangiye mu Murenge wa Runda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Bamwe mu barokotse Jenoside batuye muri uyu Murenge wa Runda bavuga ko ubwicanyi interahamwe n’abasirikare ba Leta ya Habyarimana Juvénal badateze kubwibagirwa.
Mugwaneza Thèrese avuga ko bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi ya Gihara, bizeye ko bahabonera amakiriro,akavuga ko izo nterahamwe n’abasirikare bamukubise ubuhiri mu mugongo bagira ngo yapfuye ariko Imana iramurokora.
Ati”Data na Mama uwo munsi bishwe batemaguwe iyi Taliki ya 15 Mata ni itariki benshi muri twe tutazibagirwa kuko nibwo ababyeyi,abavandimwe n’inshuti zacu bishwe urupfu rubi.”
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Runda, Nshogoza Innocent, yabwiye UMUSEKE ko hari n’abo Interahamwe zabanzaga gutema ibice bimwe by’umubiri mbere yuko babaroha muri Nyabarongo.
Ati”Ntabwo nzibagirwa Umubyeyi wari Umuforomokazi Interahamwe zabanje gutema izuru nyuma zimuroha mu mugezi wa Nyabarongo.”
Nshogoza avuga ko Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugomba guhora rushimira Imiyoborere uRwanda rugezeho.
Senateri Mugisha Alexis wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango avuga ko yageze kuri Nyabarongo indege ya Habyimana imaze gushya abona Imodoka zo mu bwoko bw’ikamyo zitwaye imirambo y’abatutsi.
Hon Mugisha avuga ko yiboneye abagore, abagabo n’urubyiruko rw’abatutsi babambitse ubusa babicaje hasi bagenda babakandagira ku mano.
Ati”Iyo shusho y’abatutsi bicwaga yanze kuva mu mutwe wanjye”
Gusa akavuga ko ashimira Imana yamurinze kuko yahoraga ayisaba kuzareba uko u Rwanda ruzaba rumeze nyuma ya Jenoside none arubonye ruyobowe neza.
Ati”Tugomba kwibaza impamvu yatumye turokoka ni ukugira ngo dutange umusanzu wacu.”
Senateri Mugisha yashimiye Inkotanyi zabarokoye kandi ko Kwibuka ari ngombwa kuko bibaha imbaraga zo gutekereza ejo hazaza.
Avuga kandi ko kwibuka bidakorwa gusa n’abarokotse cyangwa abandi batagize uruhare muri Jenoside ahubwo ko binareba n’abayikoze.
Hon Mugisha avuga ko ababazwa na bamwe mu babyeyi bigisha abana babo Ingengabitekerezo ya Jenoside bakaba barimo kuyigaragaza ubu kandi bagakoresha imvugo irimo ubukana bukomeye ku kigero kiri hejuru.
Kugeza ubu nta mubare w’abatutsi baroshywe muri Nyabarongo IBUKA muri uyu Murenge itangaza, ikavuga ko barimo kuyegeranya kuko aho bagiye barohwa ari mu bice bitandukanye by’umugezi wa Nyabarongo.






MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi