Kiyovu yavuye mu zimanuka, Rayon isubirana ikuzo

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’igihe kirekire iri mu makipe abiri ya nyuma arwanira kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri, Kiyovu Sports yahavuye nyuma yo gutsinda Mukura VS, mu gihe intsinzi Rayon Sports yakuye i Ngoma yatumye isubirana umwany wa mbere.

Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Mata, ni bwo hakomeje imikino y’umunsi wa 24 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere.

Ibiri mu yabaye yose kuri uyu munsi, ni yo yari ihanzwe amaso bitewe n’ibyo amakipe yaharaniragamo.

Mukura VS yari yakiriye Kiyovu Sports kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye Saa Cyenda z’amanywa, mu gihe Muhazi United yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Ngoma. Iyi ni yo mikino yari ihanzwe amaso na benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda.

Biciye kuri Mugisha Désire ukina mu busatirizi bw’Urucaca, iyi kipe yahavuye yemye nyuma yo gutsinda iterwa inkunga n’Akarere ka Huye igitego 1-0 cyabonetse mu minota y’inyongera.

Iyi ntsinzi y’ikipe yo ku Mumena, yatumye ihita iva mu murongo utukura ifata umwanya wa 13 n’amanota 27.

Abo mu Nzove na bo, babifashijwemo na Adama Bagayoko na Biramahire Abeddy, bavuye i Ngoma bemye ku ntsinzi y’ibitego 2-0 binatuma basubirana umwanya wa mbere n’amanota 50 mu gihe APR FC yo ifitanye umukino na Etincelles FC kuri iki Cyumweru.

Indi mikino y’umunsi wa 24 iteganyijwe kuri uyu munsi:

Rutsiro FC irakira Bugesera FC kuri Stade Umuganda Saa Cyenda z’amanywa, mu gihe APR FC yakira Etincelles FC kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa.

Imikino yindi y’umunsi wa 24 wa shampiyona yabaye, ni:

AS Kigali 2-1 Amagaju FC

Gasogi United 0-2 Police FC

Musanze FC 0-0 Vision FC

Marines FC 1-1 Gorilla FC

Aba-Rayons bavuye i Ngoma bemye
Biramahire Abeddy yafashije cyane Rayon Sports muri uyu mukino
Okwi na Gilbert ni bo bahesheje intsinzi Ikipe ya bo
Uko imikino yagenze
Urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *