Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryatangaje ko irushanwa mpuzamahanga ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 (GMT), ry’uyu mwaka, rizakinwa mu mpera z’uku kwezi rikazakinwa n’amakipe umunani akina shampiyona y’u Rwanda n’andi azaturuka mu bihugu bitatu, Kenya, Uganda na Tanzania.
Ferwaba yatangaje ko iri rushanwa rizakinwa tariki ya 23-27 Mata 2025. Amakipe y’imbere mu Gihugu azarikina, ni ane ya mbere ku rutonde rwa shampiyona mu byiciro byombi.
Mu bagabo, hazitabira REG BBC, APR BBC, Patriots BBC na Tigers BBC. Mu cyiciro cy’Abagore, hazitabira IPRC-Huye, APR, REG na Kepler. Bitewe n’uko irushanwa ry’uyu mwaka rizaba ari mpuzamahanga, hanatumiwe amakipe azaturuka mu bihugu birimo Uganda, Tanzania na Kenya.
Mu mwaka ushize, iri rushanwa ryari ryegukanywe na APR WBBC mu Bagore nyuma yo gutsindira REG WBBC ku mukino wa nyuma amanota 85-81 mu gihe no mu Bagabo, ryegukanywe n’ikipe y’Ingabo.



UMUSEKE.RW