Kwibuka31: Murangwa yashyizeho imfashanyigisho y’abatoza mu kwigisha amateka ya Jenoside

HABIMANA Sadi
Yanditswe na HABIMANA Sadi
2 Min Read

Murangwa Eric Eugène w’umunyabigwi muri ruhago y’u Rwanda ndetse akaba umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yahisemo gushyiraho imfashanyigisho ikubiyemo uburyo abana bigishwa amateka y’Igihugu biciye mu mupira w’Amaguru.

Mu buhamya bw’uyu munyabigwi wakiniye Rayon Sports, avuga ko atishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abikesha ko yari umwe mu bari bazwi kandi bakunzwe.

Ibi byatumye abona ko umupira w’amaguru ufite akamaro kanini kugeza aho urokora ubuzima bw’umuntu. Byatumye atangira gushyira itafari rye kubaka Igihugu abicishije mu gufasha abakiri bato kuzamukana Indangagaciro z’Ubunyarwanda biciye muri ruhago.

Mu 2010, Murangwa yagize igitekerezo cyo gushinga Umuryango utegamiye kuri Leta awita ‘Ishami Foundation’, ugamije guhuriza hamwe abana bakigishwa gukina umupira w’amaguru ariko bigahuzwa no kubigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ariko ashingiye ku buhamya bwe.

Nyuma yo gushinga uyu Muryango, yahise anunguka igitekerezo cyo gushyiraho imfashanyigisho yise ‘Rwandan Values Curriculum’, ikubiyemo uko umwana yakwigishwa amateka y’Igihugu biciye muri ruhago.

Ni imfashanyigisho igaragaza uko abatoza bakwiye gufata umwana wese batavanguye, gukorana ubwitonzi mu gihe batanga amabwiriza ku byo abana bakwiriye kuba bakora.

Mu gihe umutoza w’abana akoresha imyitozo, akwiye kubaha 20% yo kubasobanurira akamaro ko gukina ndetse n’impamvu yo koroherana mu gihe bakina, hanyuma indi 80% igaharirwa imyitozo.

Iyi mfashanyigisho, igaragaza ko mu gihe umwana afite ibyo yifuza gusobanuza cyangwa gutangaho ibitekerezo, ahabwa umwanya ariko kandi agatozwa guhora yishakamo ibisubizo.

Umutoza kandi, afite inshingano zo kwereka umwana ko bombi bashobora gukora ariko bikaba byiza kurushaho mu gihe yigiye ku makosa agakora ibyiza kurushaho.

Iyi mfashanyigisho yereka abatoza uko bakwiye gufata abana bose kimwe ntawe bavanguye bagendeye ku ho akomoka, idini, ubwoko, uruhu cyangwa se n’ibindi byazana amacakubiri.

Ibi byose biri mu bikubiye muri iyi mfashanyigisho Murangwa yise ‘Rwandan Values Curriculum.’

Abana bazajya bigishwa umupira w’amaguru ariko banigishwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Murangwa Eric Eugène, yashyizeho imfashanyigisho y’abatoza mu kwigisha abana batoza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *