Umugwaneza Claudette ‘Bucumu’ Ushinzwe ubujyanama mu bya Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), yasobanuye uburyo yari mu bari bashorewe bagiye kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro ubwo hari kuba Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ariko Imana Ikumukura mu menyo y’interahamwe zari zigiye Kubica.
Tariki ya 11 Mata, isobanuye byinshi ku Banyarwanda, cyane ko ni umunsi wibutsa benshi inzira y’inzitane barimo ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ni umunsi wari mubi cyane ku Banyarwanda bari bahungiye mu cyahoze cyitwa ETO ku Kicukiro bizeye ko babona ubufasha ku Ngabo z’Ababiligi zari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro (MINUAR) ariko si ko byagenze.
Aganira na B&B Kigali FM, Umugwaneza Claudette uzwi nka ‘Bucumu’ Ushinzwe ubujyanama mu bya Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, Ferwaba, yavuze ko kuri iyi tariki ya 11 Mata 2025, yibuka uburyo we n’abandi baciye mu nzira y’inzitane kubera uburyo izi Ngabo zabasize mu menyo y’Interahamwe aho kubakiza.
Ati “Iyi tariki inyibutsa duhunga kuri Eto Kicukiro, abantu bo muri MINUAR badusize. Abantu bari kuri Eto Kicukiri barabyibuka. Twavuye i Remera turambukiranya tujya Eto Kicukiro n’abandi bantu ba Kicukiro, aba Remera ndetse n’ab’i Nyanza bari barahuriye bibaza ko hari uburyo bwo gukira.”
“Ariko byabaye ngombwa ko MINUAR yigendera kuko ibyo u Rwanda rwari ruri gucamo icyo byasaga n’aho bari nibindeba kuko iyo babishaka nta bwo byari kubananira kuguma aho kugira ngo n’izo Nterahamwe zahigaga abantu ze kongera kubabona.”
Bucumu yakomeje avuga ko ubwo izi Ngabo z’Ababiligi zafataga icyemezo cyo gusubira iwabo, yari kumwe n’umuvandimwe we ndetse n’abandi bantu ariko bagahita babona ko ubuzima burangiye, cyane ko ari zo bari bitezeho amakiriro.
Ati “Njyewe ndibuka ubwo MINUAR yagendaga, uburyo abantu babaye. Abo twari turi kumwe muri Eto’o Kicukiro uburyo twakanuye amaso tukibaza niba koko ari iherezo ryacu ariko Imana Yaraturinze bamwe muri twe twararokotse.”
Akomeza agira ati “Kuko Interahamwe zari muri Eto, twaciye aho bita muri Sahara, tuzamuka kuri Sonatube, badutondesha ikirongo kinini kinini kigera kuri iriya Lond-Point yo kuri Sonatube uvuye nko kuri Alpha Palace ugatunguka kuri Sonatube inzira izamuka ijya i Nyanza. Icyo gihe ndibuka ko twari benshi cyane tuyobowe n’Interahamwe zari zinjiye muri Eto mbere y’uko MINUAR igenda.”
Bucumu yakomeje avuga ko we n’umuvandimwe we ndetse n’indi miryango nk’ibiri, bakijijwe n’umugabo wavukagaga hamwe na papa wa bo, maze yababona babajyanye Kubica agafata umwanzuro wo kubakiza.
Ati “Twebwe aho twari dutuye i Remera, twari duturanye n’umugabo w’aho papa yavukaga, ni we watubonye aravuga ati aba bana ndabazi mureke mbakuremo. Ni uko narokotse n’umuryango wanjye, na musaza wanjye, mama we twari twatandukanye, papa we yari yaratandukanye na mama mu 1994. Nari kumwe na musaza wanjye n’indi miryango nk’ibiri. Ni bwo twahise tuvanwa muri uwo murongo dusubizwa mu rugo turikingirana kugeza Inkotanyi zije kudukiza.”
Bucumu ari mu bagore bafite izina rinini mu mukino wa Basketball mu Rwanda, cyane ko uretse ko yarayikinnye ku rwego rwiza, ubu ari mu batoza b’abato akanaba mu Buyobozi bwa FERWABA.
UMUSEKE.RW