Mu igororero rya Nyarugenge haravugwa indwara y’iseru

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Mu igororero rya Nyarugenge haravugwa indwara y'iseru

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igororero, RCS, bwatangaje ko mu igororero rya Nyarugenge hari indwara y’iseru ndetse hatangiye gufatwa ingamba mu rwego rwo kuyikumira.

Hashize iminsi abagororwa bamwe bari mu Igororero rya Nyarugenge badasohoka ngo bajye kuburana imbona nkubone, bikaba ngombwa ko baburana hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘Video conference’.

Imwe mu mpamvu yavugwaga n’indwara y’iseru iri muri iryo gororero mu rwego rwo kwirinda gukomeza kuyikwirakwiza.

Iyi ni nayo mpamvu yatumye, Munyenyezi Béatrice, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025, aburana hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘Video conference’.

Ubwo yari mu Rukiko, Munyenyezi Béatrice, yavuze ko  “Abangamiwe no kuburanira ku ikoranabuhanga ko byaba byiza aburanye imbonankubone kandi n’icyorezo cy’iseru cyari gihari cyagabanutse ku buryo nta bantu benshi bakiri mu Kato.”

Urukiko rwamubwiye ko kurekurwa kwe byagenwa n’ubuyobozi bw’Igirorero kandi hari icyizere ko kizarangira vuba bitewe n’ibyo ubuyobozi bw’Igororero bwabijeje.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igororero mu Rwanda(RCS) CSP Thérèse Kubwimana, yahamirije UMUSEKE ko iyi ndwara y’iseru koko iri mu Igororero rya Nyarugenge.

Yavuze ko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima kiri kubikurikirana ku buryo batangiye gukingira no gukumira ubu burwayi.

Ati “ Iyo hari icyorezo icyo ari cyo cyose, ubuyobozi bw’Igihugu bufata umwanzuro. Dufite Ikigo Gishinzwe Ubuzima, uko cyita ku magororero ni nako cyita ku bantu batari mu magororero. Ikigo cyafashe ingamba, bakingiye abantu, bategerejwe iminsi igenwa yo kuvura ntabasha kugusobanurira aka kanya.”

Indwara y’iseru ikunze kumvikana mu bana ariko ishobora no gufata abantu bakuru kuko nabwo muri 2019 abo muri Gereza zitandukanye zo mu Rwanda barayirwaye.

Yandura iterwa n’agakoko. Ikwirakwira byihuse mu gihe umuntu uyirwaye ahumetse, akoroye, cyangwa yitsamuye ari hamwe n’abandi. Ititaweho ishobora kuvamo uburwayi bukomeye bushobora no guhitana umuntu.

Iseru yibasira n’abana cyane, igafata mu myanya y’ubuhumekero nyuma igakwira umubiri wose. Igira ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, inkorora, kugira igisa n’ibicurane n’ibindi.

OMS igaragaza ko uburyo bwiza bwo guhangana n’indwara y’iseru ari ugufata urukingo kuko birinda kuyirwara cyangwa kuyikwirakwiza mu bandi.

Mbere y’uko urukingo rw’iseru ruvumburwa mu mwaka wa 1963 ndetse rugakwirakwizwa ku Isi, iyi ndwara yazaga mu zikaze buri myaka ibiri cyangwa itatu igahitana ababarirwa muri million 2.6 buri mwaka.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *