- Umugeni yabanje kwitaba RIB
- Umugabo nawe arashakishwa uruhindu
Mpitabazana Léonard bahimba Kévin arashakishwa nyuma yo guta Aisha Christine bari baherutse gusezerana imbere y’Imana mu buryo bw’ibanga yarangiza agacika.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude yabwiye UMUSEKE ko uyu Mpitabazana Léonard yataye umugeni we nyuma y’iminsi ibiri bari bamaranye agenda atamusezeye.
Gitifu Nshimiyimana avuga ko Aisha Christine Umugore we yari afitanye ubukwe n’undi musore kandi ko bagombaga gusezerana imbere y’amategeko Tariki 28 Werurwe 2025 noneho byagera Tariki 29 Werurwe 2025 bagasezerana imbere y’Imana.
Nshimiyimana avuga ko amakuru afite yemeza ko abo bombì hari ibyo batumvikanye noneho bituma ubukwe bupfa.
Ati “Umugeni yigiriye Inama yo gushaka undi musore bakorana ubukwe kuri izo Taliki yishumbusha Mpitabazana Léonard.”
Avuga ko Aisha na mugenzi we batigeze bajya gusezerana ku Murenge ahubwo bahitamo guhamagara Pasiteri abasezeranyiriza mu rugo rw’aho umukobwa yari atuye i Rugobagoba mu Karere ka Kamonyi.
Gitifu Nshimiyimana avuga ko hari amabanga y’urugo akomeye Aisha Christine n’umugabo we Mpitabazana Léonard batumvikanyeho umugabo afata icyemezo cyo guta umugore aracika kandi ntiyasubira mu Murenge wa Nyamabuye aho yari asanzwe atuye.
Ati “Umugore we yategereje ko Umugabo agaruka araheba aza kwa Sebukwe kubaza amakuru.”
Nshimiyimana uyobora Umurenge wa Nyamabuye avuga ko Aisha yageze kwa Sebukwe ahasanga Nyirabukwe amubajije niba Umugabo we ntawe babonye aramuhindukirana abaza umukazana aho yashyize umuhungu wabo.
Gitifu avuga ko kugeza ubu bataramenya irengero ry’aho Mpitabazana Léonard aherereye , gusa akavuga ko hari uwababwiye ko yaba yabonetse ariko we atamubonye.
Gitifu yagiriye Inama abagiye ku rushinga ko kubaka bisaba gushishoza abantu bakajya inama bashingiye ku masezerano bumvikanyeho bombi bakirinda guhubuka.
Gitifu yavugaga ko Aisha Christine ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Nyamabuye mu gihe iperereza ririmo gukorwa.
Gusa nyiri ubwite yabwiye UMUSEKE ko yagiye kubazwa n’uru rwego adafunze.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
inzu irahiye musase turyame
Byagenze gute se konbona mwabyanditse igice ibyo bapfuye se nibiki mutari kuvuga