U Rwanda, Abahanzi, Abanyamategeko, Imikino, Abanyarwanda muri rusange bari mu kiriyo cya Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda watuvuyemo ku mugoroba wa tariki 03 Mata, 2025, benshi ntibazamwibagirwa mu Kinyarwanda kinoze, urwenya, guseka, gusetsa ndetse no kwicisha bugufi byamurangaga.
Hari igihe kimwe twari tuvuye mu kiganiro cyateguriwe Abanyamakuru n’abandi bavuga babwira abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, cyabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Alain Mukuralinda ni we wari umusangiza w’amagambo, icyo gihe dusohotsemo umwe mu Banyamakuru arambwira ati “Nkunda uburyo uriya mugabo yicisha bugufi”.
Uwo ni Alain Mukuralinda wavugwaga! Ni uwo wakubwiraga aseka, aciye bugufi, kandi akakira buri wese akamutega amatwi.
Inkuru y’urupfu rwe yaciye igikuba mu bantu bose ubwo yatangiraga kuvugwa ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 03 Mata, 2025, cyane ko hari hashize igihe gito agaragagara mu itangazamakuru avugira Guverinoma y’u Rwanda ku bibazo bitandukanye, by’umwihariko ibya politiki birimo umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyangwa umubano w’u Rwanda n’u Burundi na wo ucumbagira.
Ni urugamba rwa buri munsi yahoragamo we n’abandi bakozi bakora muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga by’umwihariko Ibiro Bikuru by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.
Alain Mukuralinda muramwibuka mu birori bitandukanye bikomeye ku rwego rw’igihugu yabaga ari umusangiza w’amagambo, ijwi rye ritsindagiye akaryungikanya n’abandi ibirori bikaryoha.
Urupfu rwe rwababaje banshi nk’uko bagenda babyandika ku mbuga nkoranyambaga, ariko by’umwihariko abakoranaga na we mu Biro Bikuru by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.
Madamu Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yanditse ati “Umunsi mubi, mubi kuri twese abakora muri OGS. Genda neza mukozi mugenzi wange akaba n’inshuti Alain. Tubuze umunyempano, umuntu ugira urukundo, umuntu uca bugufi, kandi twishimiye kuba twaramumenye. Tuzakumbura umwuka muzima Alain yari yarashyize mu bakozi. Rest in peace and love.”
Habimana Christian na we ukora muri OGS yanditse ati “Byari iby’iby’ingenzi gukorana nawe. Wari umugabo wicisha bugufi ukunda umurimo, uyoborana guca bugufi no koroherana, kandi uba intangarugero kuri benshi. Go well, Alain.”
Amb. Martin Ngoga Uhagarariye u Rwanda muri Kenya, akaba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru mu Rwanda, yanditse ko Alain Mukuralinda yari umugabo mwiza ukorera igihugu cye n’umurava.
Ati “Yari umunyamwuga mwiza, ufite impano mu buhanzi, umukozi mwiza kuri bagenzi be bagize amahirwe yo gukorana na we. Adusigiye umurage ugaragara. Ruhukira mu mahoro, nshuti nziza twakoranye.”
IKIGANIRO CYA NYUMA UMUSEKE TV WAGIRANYE NA ALAIN MUKURALINDA
UMUSEKE.RW
Tubuze umugabo Imana Imwakire