Ntwari Fiacre mu nzira zimwerekeza i Burayi

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Umunyezamu wa mbere w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, na Kaizer Chiefs, Ntwari Fiacre, ashobora gutandukana n’ikipe akerekeza ku Mugabane w’i Burayi.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize, ni bwo Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, yasinyije Ntwari Fiacre amasezerano y’imyaka itatu nk’umukinnyi wa yo mushya.

Nyuma yo kwerekanwa, Ntwari yabonye umwanya ubanzamo ariko ntibyatinda kuko yaje kwisanga abaye umunyezamu wa Gatatu muri iyi kipe.

Kuva ubwo, uyu munyezamu nta bwo yongeye kubona umwanya uhagije wo gukina kugeza magingo aya.

Akigirwa umutoza mukuru w’Amavubi, Umunya-Algérie, Adel Amrouche yafashe umwanya wo kujya kuganira n’abatoza ba Kaizer Chiefs ngo amenye neza gahunda bafitiye umunyezamu we, bamubwira ko biteguye kumurekura.

Amakuru UMUSEKE ukesha B&B Kigali FM, avuga ko uyu musore w’imyaka 22 hari ikipe imwifuza muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bufaransa (Ligue 2).

Nta gihindutse, Fiacre ashobora kwerekeza muri iyo shampiyona yo ku Mugabane w’i Burayi, cyane ko Amrouche azwiho gufasha abakinnyi atoza kubona amakipe meza i Burayi no mu zindi shampiyona zikomeye muri Afurika.

Yaje muri Kaizer Chiefs avuye muri TS Galaxy na yo yo muri Afurika y’Epfo.

Ntwari Fiacre akigera muri Kaizer Chiefs yabonye umwanya wo gukina
Mu mpeshyi y’umwaka ushize, ni bwo yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *