Nyagatare: Bamwe mu baturage bahinga mu kibaya kiri mu gishanga cya Cyonyo mu nkengero z’umugezi w’Umuvumba mu Karere ka Nyagatare babwiye UMUSEKE ko ibiti by’imikinga n’imigano Leta yateye mu nkengero z’uyu mugezi byatumye ubutaka n’imyaka yabo bitakitwarwa n’isuri.
Umwe muri aba bahinzi Hatangimana Marc mu Mudugudu wa Cyonyo, Akagari ka Bushoga Umurenge wa Nyagatare avuga ko mu bihe by’imvura twahuraga n’igihombo gikabije kuko ubutaka duhingamo bwatwaraga n’isuri tukahakura umusaruro mukeya.
Ati”Ibiti n’imigano byatewe bifata ubutaka imyaka yacu ntirembane cyangwa ngo itwarwe n’isuri ubu dusarura toni nyinshi.”
Umukozi ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Nyagatare Muvunyi Samuel avuga ko REMA ifatanyije n’Akarere bongeye gushaka ingemwe z’ibiti by’imikinga kuko babonaga ishyamba rigizwe n’ubwoko bw’ibi biti bitangiye gusaza kandi ubusanzwe ari ryo rifata ubutaka bw’umugezi w’Umuvumba batera byinshi.
Ati “Mu Turere uyu mushinga wa REMA ukoreramo hatewe ibiti byinshi birimo n’ibivangwa n’imyaka.”
Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyagatare Matsiko Gonzague avuga ko Umushinga wo kubaka ubudahangarwa mu mihindagurikire y’ibihe(NAP) wanafashije gutera ibiti by’imikinga ibiti avuga ko ari umwihariko wo muri aka Karere kuri hegitari 140 .
Matsiko akavuga ko hari n’imigano yatewe ku nkengero z’uyu mugezi w’Umuvumba kuva aho bahurira n’Igihugu cya Uganda iterwa ku birometero 85 ibi bikaba bigamije kurwanya isuri yatwaraga ubutaka bw’abahinzi n’imyaka yabo.
Ati”Ibiti n’imigano biteye ku nkengero z’Umuvumba byakemuye ikibazo cy’isuri cyari gikomereye abaturage bacu ubu barahinga bakeza. “
Mu bishanga bitandukanye biri hafi y’inkengero z’Umugezi w’Umuvumba bihingwamo ibigori, Umuceri, n’imboga hose hamaze guterwaho ibiti by’imikinga n’imigano ikumira isuri.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyagatare