Perezida KAGAME yababajwe n’urupfu rwa Papa

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida KAGAME yababajwe n'urupfu rwa Papa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yababajwe n’urupfu rwa Papa Fransisco,avuga ko yaranzwe no kwicisha   bugufi  no  kwifatanya n’abandi ku Isi yose. 

Perezida Kagame kuri X , yavuze ko ku buyobozi bwa Papa Fransisco, bwaranzwe “no kwemera Amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, biganisha mu gihe gishya cy’imibanire myiza hagati ya Kiliziya Gatolika n’Igihugu cyacu, ’ukuri, ubwiyunge, ndetse n’intego ihuriweho yo gushakira ubuzima bwiza Abanyarwanda.”

Yavuze ko “ Mu izina ry’Abanyarwanda no mu izina rye , yihanganishije Kiliziya Gatorika n’abakiririsitu Gatorika bo ku Isi yose.”

Urupfu rwa Papa Francis rwatangajwe mu gitondo cyo kuri wa Mbere wa Pasika Saa 7:35 aho Cardinal Kevin Farrell yashyize hanze itangazo rivuga ko Papa “yasubiye mu ngoro ya Data”.

Papa Francisco yitabye Imana nyuma y’imyaka 12 ayoboye Kiliziya Gatolika ku Isi kuko yimitswe muri Werurwe 2013, asimbuye Papa Benedigito wa 16 wari umaze kwegura.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *