Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwahagaritse Roberto Oliviera ‘Robertinho’ usanzwe ari umutoza mukuru wa yo n’umutoza w’abanyezamu, Mazimpaka Andrè, ikipe ihabwa Rwaka Claude na Fidèle utoza abanyezamu ba Rayon Sports WFC.
Nyuma yo gutakaza umwanya wa mbere, Rayon Sports ikomeje kumvikanamo umwuka mubi uturuka ku kwitwara nabi bimaze iminsi muri Gikundiro.
Amakuru avuga ko mbere yo kwerekeza mu Akarere ka Huye gukina na Mukura VS umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahagaritse Robertinho na Mazimpaka André utoza abanyezamu.
Rwaka Claude utoza abagore wazanywe kungiriza ndetse na Fidèle utoza abanyezamu ba Rayon Sports WFC, ni bo bajyanye na Gikundiro i Huye.
Ibi biraza byiyongera ku kuba iyi kipe yo mu Nzove, imaze iminsi yaranze gukora imyitozo aho abakinnyi bishyuza ibirarane by’imishahara baberewemo.
Umukino ubanza wa 1/2 mu Gikombe cy’Amahoro hagati ya Mukura na Rayon Sports, uteganyijwe kuzakinwa ejo Saa Kumi n’Imwe z’amanywa kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.


UMUSEKE.RW