Rurageretse hagati ya Sadate na Thadée uyobora Rayon Sports

HABIMANA Sadi
Yanditswe na HABIMANA Sadi
3 Min Read

Intambara y’amagambo ikomeje gufata indi ntera hagati ya Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports ndetse n’umuyobozi wa yo, Twagirayezu Thadée uyiyobora. Buri ruhande ruri kwivuga imyato.

Hari hashize iminsi, muri Rayon Sports hatumvikana amakimbirane ariko si kenshi muri Gikundiro haba umutuzo, cyane ko ari yo kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Mu minsi ishize kandi, ni bwo Munyakazi Sadate abicishije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yiteguye gushora imari ya Miliyari 5 Frw muri Rayon Sports nyuma y’uko ubuyobozi bwa yo bwari bwavuze ko uwakwifuza kuyishoramo imiryango ifunguye.

Nyuma y’ubutumwa bwa Sadate avuga ko yiteguye gushora imari muri Gikundiro, Twagirayezu Thadée, yaje mu Itangazamakuru avuga ko Munyakazi atajya arenza hagati y’ibihumbi 50-100 Frw iyo atanze umusanzu mu itsinda ryitwa ‘Special Supporting Team’ rishinzwe kunganira ubushobozi bwa Komite Nyobozi y’iyi kipe.

Twagirayezu yagize ati “Dufite itsinda ryitwa Special Supporting Team, dutanga ibihumbi 50-100 Frw. Sadate aririmo ariko nta musanzu atanga. Niba ushaka ko ikipe itsinda wakagombye kubigiramo uruhare, ntutegereze kuvuga ari uko yatsinzwe.”

Sadate utajya uca ku ruhande, yagarutse ku rukuta rwe rwa X, maze ahashyira ibimenyetso byose bigaragaza ko ibyo yavuzweho yabeshyewe.

Ati “Bwana Thadée Twagirayezu ati mu itsinda rya Special Supporting Team hatangwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 50-100 Frw kandi Sadate ntajya atanga uwo musanzu.”

Munyakazi yakomeje agira ati “Muri iryo tsinda amafaranga ashyikirizwa umubitsi, Rukundo Patrick. Kandi iryo koranabuhanga ntiribeshya kulo risiga ibimenyetso. Ikinyoma kiririrwa ariko ntikirara.”

Sadate yakomeje agira ati “Uretse ko mutanga ari hagati y’ibihumbi 50-100 Frw, njyewe njya ndenza ayo mafaranga kuko hari igihe natangaga n’ibihumbi 300 Frw. Fungura (Twagirayezu) message ya MoMo urabona ukuri. Nta bwo nzongera kwemera ko munyangisha abantu cyangwa ngo ntege amatama ngo muhonde kubera ibinyoma byanyu n’itangazamakuru ryaguye ibifu.”

Munyakazi utajya wemera kurekura cyangwa guceceka mu gihe hari abari kumushyira mu majwi, yibukije uyu muyobozi ko yaguriye umuryango we wose itike yo kwinjira umwaka mu myanya y’icyubahiro ku mikino Rayon Sports. Ibitandukanye n’ibyo yavuzweho ko yinjirira ubuntu.

Iyi ntambara y’amagambo hagati y’aba bagabo, ikomeje kuba mu gihe ikipe yo mu Nzove yo iri mu rugambaga rwo kugumana umwanya wa mbere nyuma y’uko irusha inota rimwe APR FC ya Kabiri.

Sadate Munyakazi yahakanye amakuru avuga ko atajya atanga umusanzu wunganira Komite ya Rayon Sports
Yavuze kandi ko yaguriye umuryango we itike y’umwaka yo kureba imikino yose Rayon Sports yakiriye
Twagirayezu Thadée yikomye Sadate

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Ibitekerezo 3
  • Mwese mushaka kwigaragaza ntimuri aba sportif Hari inyungu mushaka muri rayon sport ayo magambo nayiki we sadate umunye ko wayoboye rayon bikagucanga uyivamwo nabi NTA nubwo tugukeneye washinze team yawe nka knc ureke amatiku no gukorera munsi Yu rugo

  • Ese yashinze equipe ye akayira Sadare Fc nka Hadji bakareka kurira hit kuri Rayon kari nacyo gituma itazatera imbere & kubera abo bose.

    Rayon sport kweri!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *