Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports WFC iterwa inkunga n’Uruganda rwa SKOL Ltd, barataka inzara nyuma y’uko bamaze amezi atatu batazi uko umushahara usa.
Uko iminsi yicuma, ni ko mu mupira w’Amaguru w’Abagore mu Rwanda, hakomeza kugaragara ibibazo by’amikoro.
Aho bitaherukaga kumvikana, ni muri Rayon Sports WFC, cyane ko ifite umuterankunga witwa SKOL Ltd usanzwe uyimenya kuri buri kimwe.
Kuri iyi nshuro ariko, iyi kipe yo mu Nzove, abakinnyi ba yo baricira isazi mu maso nyuma yo kumara amezi atatu yose badahembwa.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uretse kuba baberewemo uwo mushahara, banafitiwe uduhimbazamusyi tw’imikino igera ku munani batsinze muri uyu mwaka ariko ntibaduhabwe.
Imishahara baberewemo, iraza yiyongera ku yindi batishyuwe mu mwaka ushize w’imikino ubwo Gikundiro yayoborwaga na Rtd Capt. Uwayezu Jean Fidèle.
Ikirenze kuri ibyo kandi, amakuru avuga ko SKOL ishyira amafaranga kuri konti y’Umuryango wa Rayon Sports yo guhemba ikipe y’Abagore ariko agakoreshwa muri gahunda z’ikipe y’abagabo.
Gusa nyuma y’ibyo byose, aba bakobwa batozwa na Rwaka Claude, bamaze kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse bageze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro aho batsinze Kamonyi WFC ibitego 5-0 mu mukino ubanza.

UMUSEKE.RW