Tshisekedi yemeye kurangiza intambara muri Congo

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Tshisekedi yemereye Oumaro Sissoco kurangiza intambara muri Congo

Perezida Felix  Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu biganiro yagiranye na mugenzi we wa Guinea-Bissau, Oumaro Sissoco, kuwa kabiri tariki ya 29 Mata 2025, yemeye ko muri iki gihugu cyarangwa n’amahoro bityo intambara mu Burasirazuba ikarangira.

Ni nyuma y’urugendo rw’iminsi itatu, Oumaro Sissoco, yari akubutsemo mu Rwanda, aho nabwo yaganiriye n’umukuru w’Igihugu.

Oumaro Sissoco yavuze ko DRCongo ku ruhande rwayo yagira uruhare mu iterambere muri Afurika.

Kuri we , asanga ubufatanye bugamije amahoro buzagerwaho habanje kubakwa ubufatanye hagati y’ibihugu.

Yagize ati “ Congo ifite uburambe mu by’ubucukuzi. Guinea-Bisau nayo ifite amabuye y’agaciro ariko ntabwo aratangira kubyazwa umusaruro. Turashaka kunguka ubwo bunararibonye . Duteye imbere kandi mu bijyanye n’uburobyi.”

Ku ruhande rwa Félix Tshisekedi, yemeye ko afite ubushake mu gushyiraho amahoro arambye mu Burasirazuba bwa DRCongo.

Yashimye  uruhare rwa Perezida wa Guinea-Bissau mu gukemura ikibazo cy’umubano mucye hagati y’u Rwanda na Congo.

Abakuru b’ibihugu byombi bashimangiye ko hakwiye  amahoro bigizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Yagize ati “ Nzazana amahoro kandi yuzuye .Nkuko wabibonye , ntabwo hazongera kubaho ukundi intambara mu Burasirazuba bwa Congo. Iyi niyo ndahiro yanjye.”

Kuri Félix Tshisekedi, mu gihe Afurika izaba yoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa,  izaba ari umugane utandukanye n’indi.

Yongeyeho ko yizeye ko Abanyafurika bakwiye gushyira hamwe aho guhangana kw’ibihugu bituranye.

Ati “ Aho kugira ngo twubake inkuta zidutandukanya, mureke twubake ibiraro bihuza ibihugu kuko  twese duhuzwa n’ibibazo dusangiye  bitandukanye.”

Perezida Umaro Sissoco Embaló yagiye muri RDCongo avuye mu Rwanda.

Abakuru b’Ibihugu bombi baganiriye ku ngingo zinyuranye zirebana n’umugabane ndetse n’Isi, n’uburyo bwo kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zigirira akamaro abaturage b’u Rwanda n’aba Guinea-Bissau.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi