Biciye mu Itsinda ry’Abafana ba Arsenal, RAFC mu Rwanda, (Rwanda Arsenal Fans Community), u Rwanda rwakiriye Iserukiramuco rihuza abakubutse ku Mugabane wa Afurika.
Ku wa 18 Mata 2025, ni bwo abafana b’Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza baturutse hirya no hino mu bihugu bya Afurika bahuriye i Kigali mu Iserukiramuco Ngarukamwaka rizwi nka ‘Arsenal Africa Fans Festival 2025’
Iri serukiramuco ry’iminsi itatu, riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, aho byitezwe ko rizitabirwa n’abafana na Arsenal basaga 1000.
Byitezwe ko abaryitabiriye bazakora ibikorwa birimo ibyo gufasha, umuganda wo gutera ibiti ndetse n’ibindi bijyanye n’Ubukerarugendo.
Abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe n’abandi bayobozi, bari mu muhango wo gutangiza iri serukiramuco.
Abitabiriye iri serukiramuco rya ‘AAFF2025’, baturutse mu bihugu birimo Ghana, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia, u Burundi, Zimbabwe, Tanzania, Namibia.
Biteganyijwe ko ku munsi wa Kabiri, baza gusura Ikigo Aheza Healing and Career Center, giherereye mu Karere ka Bugesera, aho gisanzwe gifasha mu buryo butandukanye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Arsenal ifitanye imikoranire n’u Rwanda binyuze mu kumenyekanisha ubukerarugendo muri gahunda izwi nka Visit Rwanda ndetse n’izindi zirimo kuzamura impano z’abato.
Muri Gicurasi 2018, ni bwo hasinywe amasezerano y’imikoranire, akaba amaze gufasha u Rwanda mu ngeri nyinshi, aho rubasha kwinjiza amafaranga aturuka mu bukerarugendo ndetse n’isura hamwe n’amateka ya rwo akarushaho kumenyekana.









UMUSEKE.RW