Nk’abandi Banyarwanda bose, ikipe ya Kiyovu Sports, yakomwe mu nkokora na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 nyuma yo kuyitakarizamo benshi.
Nyuma yo kumara imyaka 31 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nta gikombe cya shampiyona cyangwa icy’Amahoro izi, abakunzi ba Kiyovu Sports babibonera mu mwambaro wo kuba yaraburiye benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
N’ubwo iyi kipe ifite izina mu Rwanda hari ibikombe bya shampiyona yatwaye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma ya Jenoside nta gikombe izi yaba icya shampiyona cyangwa icy’Amahoro n’ubwo hari ibindi yabashije kwegukana birimo icya Made in Rwanda mu irushanwa ryari ryateguwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge.
Munyemana Nuru wayikiniye ndetse akayibera kapiteni, we ahamya ko ibihe bibi iyi kipe yo ku Mumena yagize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, byaratewe n’uko yaburiyemo benshi kandi bari bayifatiye runini.
Ati “Mbere ya Jenoside, Kiyovu yari ikipe ikomeye. Nyuma ya Jenoside nta bwo byakunze ariko turacyafite icyizere ko bizageraho bigakunda. Icyizere kirahari ko iyi kipe izongera igakomera. Kandi abantu ntibakanibagirwe ko Kiyovu yatakaje abantu benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Iyi kipe yo ku Mumena, yatunze abakinnyi b’amazina manini barimo nka Munyandekwe Hussein uzwi nka Hussein10, Munyemana Nuru, Munyaneza Ashraf uzwi nka Kadubiri n’abandi.


UMUSEKE.RW