Nyanza: Umukecuru w’imyaka 65 yatawe muri yombi

NSHIMIYIMANA THEOGENE
Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
1 Min Read
Imodoka urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB rukoresha mu gutwara abakekwaho ibyaha

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umukecuru ukekwaho gukubita umukazana we.

UMUSEKE wamenye amakuru ko umukecuru witwa Nirere w’imyaka 65 wo mu mudugudu wa Nyabisindu, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gukubita umukazana we witwa w’imyaka 29 akamukomeretsa.

Abatuye muri kariya gace batubwiye ko umukazana yagiye kureba nyirabukwe ngo nyirabukwe ahita amukubita inkoni mu mutwe aramukomeretsa, uriya mugore ahita ajya kwa muganga no gutanga ikirego kuri RIB.

Abatuye muri kariya gace bakomeza bavuga ko mu busanzwe uriya mukecuru atumvikana n’umukazana we bishingiye ko umuhungu yashatse uriya mugore amushakiye mu nzu zo mu rugo (annex) mu bihe bitandukanye, bakaba bari basanzwe bakimbirana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko uriya mukecuru yatawe muri yombi, RIB ikaba yatangiye iperereza.

Uriya mukecuru w’imyaka 65 afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Gitifu Egide asaba abantu kubana neza badakimbirana haba hari ikibazo bafitanye bakakivuga mbere bakibwira ubuyobozi bukabikemura batihaniye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *