Umuraperi Zeotrap agiye gutanga ibyishimo i Rubavu

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Zeotrap

Umuraperi Zeotrapp umaze kwigarurira imitima y’urubyiruko rw’imbere mu gihugu no hanze, ategerejwe mu gitaramo kizabera mu murenge wa Kanzenze ahazwi nko Ku Kabari mu Karere ka Rubavu.

Zeotrapp azataramira muri “Ingagi Bar” tariki 03 Gicurasi Werurwe 2025 mu ijoro ryitezwemo udushya twinshi.

Ni mu gitaramo azafatanyamo n’umuhanzi uri mu bazamuka neza mu Karere ka Rubavu witwa Isha Mubaya.

William Ntirenganya, umuyobozi wa Ingagi Bar yabwiye UMUSEKE ko bahisemo kujya bafasha urubyiruko n’abakuze kwidagadura mu buryo bwuzuye.

Yavuze ko nyuma yo kubona ibitaramo byinshi bikunze kubera mu Mujyi wa Gisenyi, yashatse uburyo yamara irungu abo mu nkengero z’umujyi kuko byagaragaye ko bameze nk’abari mu bwigunge.

Ati ” Nakoreraga i Gisenyi mu Mujyi nkabona abantu baramanuka bajyayo mu bitaramo, aho ntangiye gukorera mu nkengero mfata umwanzuro kugira ngo mfashe urubyiruko rw’aho nkorera no mu nkengero zaho bidagadure.”

Ntirenganya yavuze ko gutumira abahanzi bafite izina mu gihugu usibye guha ibyishimo abakiliya be, binaha urubuga rw’abahanzi bakiri bato kunguka abafana kuko na bo bahabwa umwanya n’amafaranga.

Yavuze ko muri iki gitaramo umuvangamuziki Selekta Dady,  ndetse na Mc Enzo uzaba ari umushyushyarugamba na bo bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo.

Ntirenganya yasabye abasura Akarere ka Rubavu kugana Ingagi Bar kuko ifite umwihariko wo kuba iri mu marembo y’aka Karere ikanagira umwihariko wa serivisi nziza n’udushya twinshi.

Ati ” Iyo uri iwacu uba ureba ibirunga, ibere rya Bigogwe n’ibindi byiza nyaburanga, ikindi tugira indryo zihariye n’utundi dushya.”

Zeotrap avuga ko muri iyi minsi afite umugisha w’uko abantu bamuhaye amahirwe yo kumva ibihangano bye, ahamya ko nawe abarimo ideni rituma akora cyane.

Iki gitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza bwije aho kwinjira ari amafaranga ibihumbi bibiri y’u Rwanda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi