Kamonyi: Namahoro Apolo warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi, avuga ko yari yarahize ko nta kindi azitura Inkotanyi zamubwiye ngo ‘BAHO’ usibye kwiga.
Ni mu buhamya yasangije abari baje kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Kayumbu, Akarere ka Kamonyi.
Namahoro Apolo avuga ko inzira y’Umusaraba banyuzemo bava mu cyahoze ari Komini Rutobwe berekeza bajya i Kabgayi, mu bitero by’interahamwe, yahaburiye abantu benshi bo mu muryango we kuko Umuryango wa Sewabo wose wazimye.
Namahoro n’agahinda kenshi avuga ko iKabgayi aho bari bihishe yumvise ijwi ry’Inkotanyi rimubwira riti ’BAHO’ nkebutse nabonye ari Inkotanyi ndahumurika mbona ko ntagipfuye.”
Avuga ko kuva icyo gihe yafashe icyemezo cyo kuziga amashuri yisumbuye, agakomereza muri Kaminuza kugira ngo azabwire Inkotanyi ko barokoye umuntu uzagirira Umuryango we akamaro igihugu muri rusange n’umuryango we by’umwihariko.
Ati “Nabanje kurwana n’ingaruka za Jenoside ariko ubu ndi hafi kurangiza amashuri ya Kaminuza mu myaka hafi 50 y’amavuko.”
Namahoro avuga ko kwiga ayo mashuri ari nzozi yari amaranye imyaka myinshi akavuga ko izo nzozi zibaye impamo.
Namahoro yavuze kandi ko yahoraga atekereza uko azahura imbona nkubone na Perezida Paul Kagame, aza kugira amahirwe yo kumusuhuza, amusanze aho yari ari mu kigo cy’imfubyi kuko ariwe wagombaga gusoma umuvugo.
Ati “Natashye n’ubukwe bw’Umwana wa Rtd Jenerali James Kabarebe ndamusuhuza kuko nabyifuzaga.”
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi Mwenedata Zacharie, yabwiye UMUSEKE ko hari umubare munini w’abarokotse Jenoside bamaze kwiyubaka nyuma y’imyaka 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ihagaritswe.
Ati “Hari bamwe mu barokotse Jenoside badafite amacumbi gusa Leta ishingiye ku ngengo y’Imali yayo hari abo yubakira buri mwaka abandi ikabasanira.”
Meya w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko aho bagera hose bagiye kwibuka, abarokotse Jenoside bavuga ko Inkotanyi ari Ubuzima kuko zahagaritse Jenoside amahanga arebera.
Ati “Aho tugeze hirya no hino twibuka abarokotse bashimira Perezida wa Repubulika kuko ariwe wari urangaje Inkotanyi imbere.”
Mu Murenge wa Kayumbu ahari ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside ni ahantu Interahamwe zari zaracukuye icyobo kirekire zaroshyemo Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Komini Rutobwe no mu nkengero zaho.



MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi