N’ubwo hakibura imikino ibiri ngo shampiyona ishyirweho akadomo muri Libérie, ikipe ya FC Vassell itozwa n’Umubiligi, Ivan Minnaert, yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025.
Muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Libérie, igikombe cyamaze kubona nyiracyo. Amanota 53 ni yo yahesheje FC Vassell igikombe cya shampiyona muri iki gihugu.
Iyi kipe itozwa na Ivan, irabura imikino ibiri ngo isoze shampiyona. Irusha Heaven Eleven ya Kabiri amanota icyenda kandi yo isifaranye umukino umwe ngo ishyire akadomo kuri shampiyona.
Minnaert yaciye mbere yo kuva mu Rwanda, yaciye mu makipe arimo Rayon Sports ndetse na Gorilla FC yafashije kuguma mu cyiciro cya mbere.



UMUSEKE.RW