N’ubwo umwaka wa yo wa mbere mu Cyiciro cya mbere utari kuyigendekera uko yabyifuzaga, Vision FC ikomeje kunguka abafatanyabikorwa.
Uyu mufatanyabikorwa mushya wa Vision FC, ni uruganda rwa JIBU rutunganya amazi. Impamde zombi zasinyanye amasezerano y’imikiranire azamara imyaka abiri ishobora kongerwa ikagera ku myaka itanu.
Uru ruganda, ruzaha iyi kipe ibirimo amazi rutunganya izajya yifashisha mu myitozo n’imikino.
JIBU yaje yiyongera ku bandi bafatanyabikorwa barimo Winner Bet Rwanda ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe.
Vision FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 19 mu mikino 23 imaze gukina.
UMUSEKE.RW