Perezida mushya wa Mozambique, Daniel Chapo yayoboye umuhango wo kwinjiza mu ngabo abasirikare 525 batojwe n’igisirikare cy’u Rwanda.
Aba basirikare bahawe imyitozo yo kurwanira ku butaka n’abarimu bo mu gisirikare cy’u Rwanda, batorejwe ahitwa Nacala Training Center, mu Ntara ya Nampula aho bamaze amezi atandatu biga.
Perezida Daniel Chapo Umugaba mukuru w’icyirenga w’ingabo za Mozambique, yamishiye Perezida Paul Kagame n’igisirikare cy’u Rwanda ku bufatanye Buhari harimo no kuba u Rwanda rwarohereje ingabo gufasha Mozambique kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.
Yashimye akazi igisirikare cy’u Rwanda cyakoze mu guhashya ibyihebe.
Yagize ati “Amasomo nk’aya aheruka yakoreshejwe na Leta zunze ubumwe za America mu 2011 ku ngabo za Mozambique. Ni amahirwe adasanzwe kugira igihugu cy’inshuti gitoza abasirikare b’igihugu. Igisirikare (FADM) n’igihugu cya Mozambique bishima cyane ibi bikorwa.”
Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Emmy Ruvusha yashimye ubuyobozi bwa Mozambique ku bufatanye Buhari, n’uruhare bugira mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.
Yanashimiye umuhate abarangije amasomo bagaragaje, ababwira ko kwiga bidahagarara, kandi ko bagomba gukoresha ubumenyi bahawe mu guharanira umutekano n’ituze muri Mozambique.
Abasirikare bashya bagaragaje ibyo bize birimo kwerekana uko bakwitwara mu guhangana n’iterabwoba.
Mu masomo bahawe harimo guhangana n’iterabwoba, kurinda imijyi, kugaba ibitero, kurwana mu ntambara y’abantu barebana, gutaraba abashimuswe, no gutabarana ingoga aho rukomeye.
U Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambique mu mwaka wa 2021 ubwo ibyihebe byari bisumbirije Intara ya Cabo Delgado, kuri ubu amahoro agenda agaruka ibyo byihebe byaciwe intege.


ISOKO: MOD Website
UMUSEKE.RW