Ubuyobozi bwa Actionaid bwashimiye ingabo z’Inkotanyi zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho abicanyi bashakaga kurimbura Abatutsi.
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango utari uwa leta Actionaid wibutse abari abakozi ba Aide et Action bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Kiriya gikorwa cyabereye mu kagari ka Rwesero, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza aho cyateguwe ku rwego rw’igihugu.
Ubuyobozi bw’Actionaid, ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza, ubuyobozi bwa IBUKA, abaturage n’izindi nzego babanje igikorwa cyo gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza, aho abitabiriye basobanuriwe amateka ya Jenoside mu karere ka Nyanza bunamira banashyira indabo ku rwibutso mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane ziharuhukiye.
Umuyobozi wa Actionaid Assoc.Prof.Jeanne Kagwiza yashimiye Ingabo z’Inkotanyi zahagaritse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yongeraho ko bibabaje, kandi bitari bikwiye ko Jenoside ibaho.
Yavuze ko aho igihugu kigeze ari heza kandi nta gusubira inyuma.
Yagize ati “Twe dufatanya na Leta biratunyura, kandi byose tubikesha ubuyobozi bwiza. Mboneyeho kugaya abakoze jenoside ntibyari bikwiye.”
Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyanza Niyitegeka Jean Baptiste yavuze ko ashimira Inkotanyi ko zitarokoye abatutsi gusa kuko naho zihagarikiye jenoside yakorewe Abatutsi zakoze byinshi by’iterambere igihugu kigezeho, aho zubatse amavuriro, amashuri, abaturage bakagira amashanyarazi, imihanda n’ibindi.
Yagize ati ”Byose tubikesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame utuyoboye neza.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza, Kamana Jean Marie yatanze ubutumwa ko abantu bakomeza ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994, anashimira Actionaid ku gikorwa yakoze.
Yagize ati “Dukomeze turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside no kwamagana abayipfobya n’abayihakana.”



Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza