Mu mukino yarushijemo bigaragara ikipe ya Rayon Sports, APR FC yegukanye igikombe cya yo cy’Amahoro ku nshuro ya 14 nyuma yo gutsinda ibitego 2-0.
Saa Kumi n’igice z’amanywa, habanje gufatwa umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, nyuma y’awo umusifuzi, Ishimwe Claude arawutangiza.
Ni umukino witabiriwe ku kigero gishimishije, cyane ko wahuzaga amakipe asanzwe ari amakeba muri ruhago y’u Rwanda.
Rwaka Claude utoza Rayon Sports, nta mpinduka zikomeye yari yakoze ugereranyije n’abakinnyi amaze iminsi yifashisha kuva yahabwa izi nshingano.
Ku munota wa Kane w’umukino, Djibril Quattara yari afunguye amazamu ku mupira yahawe na Nshimirimana Ismail awucisha ku ruhande rw’iburyo maze awushyira mu izamu ryarimo Patient.
Ikipe y’Ingabo yahiriwe n’uyu mukino, yakomeje kwiharira iminota yakurikiyeho, cyane ko yari nziza uyu munsi kurusha indi minsi.
Ibintu byongeye kuba bibi kuri Gikundiro ku munota wa 29 ubwo yahushaga igitego cya Abeddy Biramahire maze Nshimiyimana Denis Omedi ahita yihutisha umupira yahawe Ruboneka Bosco nawe ahita Mugisha Gilbert wahise awutsinda neza maze abakunzi b’iyi kipe bongera kwinaga ibicu.
Rayon Sporta yagowe ahanini ku mipira yacaga hagagti igana ku ruhande, maze Mugisha Gilbert na Quattara bakagora ba myugariro ba Gikundiro.
Ku munota wa 40, APR FC yashoboraga kubona igitego ku mupira waturutse usanga Djibril Quattara ahagaze wenyine arawuzamukana ariko aho kuwuha Ruboneka wari uhagaze neza, barawumwaka.
Iminota 45 y’igice cya Mbere, yarangiye ikipe y’Ingabo ikiri imbere n’ibitego 2-0.
Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, Rayon Sports yahise ikora impinduka ikuramo Iraguha Hadji wasimbuwe na Rukundo Abdulrahman.
Ku munota wa 58, Rayon Sports yabonye umupira mwiza uteretse inyuma gato y’izamu ku ikosa ryari rikorewe Abeddy Biramahire ariko awuteye ufatwa neza na Ishimwe Pierre.
Ku munota wa 68, impande zombi zakoze impinduka, Gikundiro ikuramo Aziz Bassane wasimbuwe na Adama Bagayoko mu gihe APR FC yakuyemo Mamadou Lamine Bah wasimbuwe na Niyibizi Ramadhan.
Ikipe y’Ingabo yongeye gukora impinduka, ikuramo Djibril Quattara wasimbuwe na Mamadou Sy.
Rwaka nawe yongeye gukora impinduka ku munota wa 85, akuramo Ndayishimiye Richard wasimbuwe na Elenga Kanga Junior.
Gusa izi mpinduka nta kinini zatanze kuko ikipe y’Ingabo yakomeje gucunga ibitego bya yo kugeza umukino urangiye yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025.
Urugendo rwa Rayon Sports muri iri rushanwa uyu mwaka:
Muri 1/8:
Rutsiro FC 1-2 Rayon Sports
Rayon Sports 2-0 Rutsiro FC
Muri 1/4:
Rayon Sports 2-2 Gorilla FC
Gorilla FC 0-1 Rayon Sports
Muri 1/2:
Mukura VS 1-1 Rayon Sports
Rayon Sports 1-0 Mukura VS
Urugendo rwa APR FC muri iri rushanwa uyu mwaka:
Muri 1/8:
Musanze FC 0-0 APR FC
APR FC 4-0 Musanze FC
Muri 1/4:
Gasogi United 0-1 APR FC
APR FC 0-0 Gasogi United
Muri 1/2:
Police FC 1-1 APR FC
APR FC 1-0 Police FC
















UMUSEKE.RW