Nyuma yo guhagarikwa ashinjwa umusaruro nkene ku mukino wahuje Rutsiro FC na APR FC kuri Stade Umuganda, Gatera Moussa yatumijweho ngo akomeze akazi ke nk’uko bisanzwe.
Mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo, Ikipe y’Ingabo yatsinze Rutsiro FC ibitego 5-0, ndetse Gatera Moussa ahita ahagarikwa.
Mu Itangazo Ubuyobozi bw’iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Rutsiro, bwashyize ku mbuga nkoranyambaga za yo, yavuze ko Gatera ashinjwa umusaruro nkene ku mukino yatsinzwemo na APR FC ibitego 5-0.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko Moussa agomba gusubira mu kazi guhera ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2025.
Ibi birasobanura ko umukino wa Rayon Sports na Rutsiro FC uzabera i Kigali, Gatera Moussa ari we uzawutoza afatanyije n’umwungiriza we, Omar Rubangura.
Ku munyezamu w’iyi kipe wa mbere na we wahagaritswe, Matumele, biravugwa ko ashobora kuzakina umukino wa Rayon Sports n’ubwo we ataramenyeshwa niba igihe yahagaritswe cyagabanyijwe.


UMJSEKE.RW