Umugabo wo mu Karere ka Burera, yafatiwe mu Murenge wa Kinyababa, afite insinga z’amashanyarazi zifite uburebure bwa metero 33 ndetse na ‘cash power’ imwe, byose akaba yarabyibye ku miyoboro y’amashanyarazi.
Yatawe muri yombi ku wa 1 Gicurasi 2025 na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage, aho yasanganywe insinga za ‘copper’ zirimo izashishuwe za metero 3 n’izitarashishurwa za metero 30.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru anasaba abishora mu byaha kubireka kuko bitazabagwa amahoro.
Ati: “Polisi y’u Rwanda iraburira abishora mu bikorwa byo kwangiza ibikorwa remezo kubireka burundu kuko bitazabagwa amahoro.”
SP Mwiseneza yasabye abaturage gutanga amakuru ku gihe ku bantu bose bakekwaho ubujura bw’ibikoresho by’amashanyarazi, ndetse no kwirinda kubigura mu buryo bwa magendu.
Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Butaro mu gihe iperereza rigikomeje.
Ingingo y’182 yo mu itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona k’ubwo inabi, ku buryo ubwaribwo bwose inyubako yose cyangwa, igice kimwe cyayo.
Inzu , iteme urugomero , uruhombo rw’amazi cyangwa inzira yarwo, inzira ya galiyamoshi cyangwa ibikoresho ibyaribyo byose by’itumanaho cyangwa iby’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye
Aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungu kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje,imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3,000,000frw ariko, atarenze miliyoni 5,000,000frw z’amafaranga y’u Rwanda.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Burera