CIMERWA iravugwaho kwangiza inzu z’abaturage

Yanditswe na MUHIRE DONATIEN
Uruganda rwa CIMERWA ngo ruturitsa intambi zikangiza inzu z'abaturage

Rusizi: Abaturiye uruganda rwa CIMERWA bahangayikishijwe n’intambi ziruturikirizwamo zangiza inzu zabo, barasaba guhabwa ingurane bakimuka.

Ni abaturage bo mu kibaya cya Bugarama, mu mirenge ya Muganza na Nyakabuye mu karere ka Rusizi mu Ntara y’iburengerazuba, bavuga ko bangirizwa n’uruganda rwa Cimerwa rukora Sima, ruturitsa intambi zikabasenyera inzu.

Ngo ikibazo cyabo cyabaye agatereranzamba, bahora bizezwa guhabwa ingurane ngo bimuke none amaso yaheze mu kirere.

Aba baturage bagaragaza impungenge baterwa no kuba inzu zabo zisenywa n’intambi zituritswa n’uru ruganda, ko isaha ku isaha inzu zabo zishobora kubagwaho zikabambura ubuzima.

Umwe muri abo baturage yavuze uko biba bimeze iyo bari guturitsa intambi.

Ati “Baraturitsa ukumva inzu sose ziratigise ntabwo wakwicara mu nzu utekereza ko yakugwaho. Inzu zarasataguritse imbere n’inyuma.”

Undi muturage yavuze ko iyo intambi ziturikijwe bakuka umutima, batewe impungenge n’uko batemererwa gusana inzu zabo cyangwa ngo bahabwe ingurane bimuke.

Ati “Intambi iyo zituritse ushobora kwikanga ko hari ikintu kikwituyeho. Iki kibazo kirazwi nta wemerewe kubaka indi nzu nta n’uwemerewe kubaka umusarane.”

Undi muturage ati “Inzu ntuyemo yarasenyutse n’igikoni ikibambazi cyose kirunze hasi, turi kuryama mu birangarizwa  tugira ngo tuyisane abayobozi bakatubwira ngo nta burenganzira dufite bwo gusana.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko hashize imyaka ibiri babariwe ko bazahabwa ingurane y’imitungo yabo bakimuka, banavuze kandi ko bifuza kuva muri izi nzu zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi butangaza ko iki kibazo kizwi n’inzego zitandukanye, ko bikiri kuganirwaho, imiryango izimurwa yamaze kubarurwa n’ubwo butatangaje igihe iki gikorwa kizatangirira.

Habimana Alfred ni Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ati “Ni ikibazo kimaze igihe cyaganiriweho n’inzego zitandukanye, imiryango ituriye ruriya ruganda rwa Cimerwa yamaze kubarurwa, hari kurebwa icyakorwa kugira ngo abaturage batekane n’uruganda rugakora. Turi kubiganiraho, biri mu bigomba kuzakemuka mu minsi iri imbere.”

Iki kibazo cy’uruganda rwa CIMERWA  kimaze igihe kirekire kuko abaruturiye bagaragaza ko cyatangiye mu 2003.

Kuva mu Ukwakira 2022 hatangiye imirimo yo kubarura abaturage babangamiwe na ruriya ruganda bagomba kuzimurwa, inshuro nyinshi inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi zatanze icyizere cyo kwimura bariya baturage, gusa kugeza uyu munsi ikibazo ntikirakemuka.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ RUSIZI.

Yisangize abandi