FARDC na Wazalendo bakomeje kurasanira muri Uvira

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
FARDC (Photo:Internet)

Mu Mujyi wa Uvira haramutse imirwano hagati y’ingabo za DRC n’urubyiruko rugize ikiswe Wazalendo. Abatuye uyu mujyi bavuga ko babanje kugira impungenge ko M23 yawinjiyemo ariko baza gusanga atari yo.

Hashize hafi icyumweru, abasirikare ba RDC n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo barebana ay’ingwe mu mujyi wa Uvira.

Byafashe indi ntera ku wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi, ubwo aba basanzwe ari abafatanyabikorwa mu kurwanya M23 bahisemo kurasana mu buryo bweruye.

Iyo mirwano yatangiye ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo, itangirira ahitwa i Kasenga, mbere yo gukwira mu bice bihakikije mu gihe gito.

Ahagana saa yine, impande zombi zahagaritse imirwano, ariko ku gicamunsi cyo ku wa Kane, urusaku rw’amasasu rwongeye kumvikana mu mwanya muto.

Umwe mu baturage yabwiye itangazamakuru ko baraye bazinze utwangushye ngo nibikomeza baze gukuramo akabo karenge.

Abatuye ahitwa Kakombe bavuga ko urusaku rw’amasasu rwakomeje kumvikana kuri uyu wa Gatanu, bakemeza ko ku bwabo nta yandi mahitamo bafite uretse guhunga.

Aba baturage bavuga ko urusaku rw’imbunda ntoya n’inini rukomeje kumvikana muri uyu mujyi wimukiyemo ibiro bya Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko yirukanwe na M23 muri Bukavu.

Abarwanyi ba Wazalendo bivugwa ko bashaka kwambura intwaro ingabo za Leta, bazishinja ko iyo bumvise imirindi ya M23 bahita biruka bagahunga.

Wazalendo ivuga ko hari abasirikare ba FARDC bateguye ubwato bugomba kubambutsa bubajyana i Kalemie, mu gihe abarwanyi ba M23 baba bateye umujyi wa Uvira.

Impande zombi kandi ngo zirapfa kubangamirana mu bikorwa by’ubujura bwiganje muri uyu mujyi no guhohotera abaturage ku manywa y’ihangu.

Abasirikare b’Abarundi boherejwe kurinda umujyi wa Uvira banze kwivanga muri iyi mirwano, basa n’abarambiwe iyi ntambara bashowemo ku nyungu za Perezida Ndayishimiye.

Amakuru avuga ko M23 ishobora kwigarurira umujyi wa Uvira byoroshye kubera umwiryane uri hagati ya FARDC na Wazalendo, basanzwe barifatanyije na FDLR.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi