Gen Banywesize wayoboye ingabo ku gihe cya Kabila yatawe muri yombi

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Brig.Gen Pierre Banywesize

Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bukomeje gukaza umurego mu guhiga imizi n’ibisigisigi bya Perezida Joseph Kabila, abayobozi bababiri umwe wabaye Minisitiri undi wayoboye ingabo batawe muri yombi muri iki cyumweru.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Gen Pierre Banywesize, wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo wihariye wa Perezida Joseph Kabila yamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki 22 Gicurasi, 2025.

Uyu mugabo ngo yahamagajwe n’inzego z’iperereza ahita atabwa muri yombi.

Ihuriro ryiswe Front Commun Pour le Congo ryashyigikiye Perezida Joseph Kabila rikaba rifite imyanya mu Nteko ishinga Amategeko, ku wa Kane ryasohoye itangazo ryamagana itabwa muri yombi rya Martin Kabwelulu wafashwe mu ijoro rya tariki 21 rishyira tariki 22/05/2025 we n’umugore we i Kinshasa.

FCC rivuga ko abantu bateye urugo rwa Kabwelulu mu masaha y’igicuku ku wa Gatatu bamutwarana n’umugore we bajyanwa ahantu hatazwi, ndetse ngo na telefoni zabo ntabwo ziri ku murongo.

Kabwelulu yabaye Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro ku butegetsi bwa Perezida Joseph Kabila, ubu ni umwe mu bagize Biro politiki y’ihuriro FCC.

FCC isaba ko Kabwelulu n’umugore we barekurwa, ikavuga ko uko bafashwe byagira ingaruka ku buzima bwabo.

Abasenateri bo muri Congo bemeje ku wa Kane ko Perezida Joseph Kabila ufite icyubahiro cyo kuba Senateri ubuzima bwe bwose nyuma yo kuva ku butegetsi, yamburwa ubudahangarwa kugira ngo inkiko zitangire akazi ko kumwambura ibyo byubahiro byose, akurikiranwe ubutegetsi bumushinja gukorana na M23/AFC.

Martin Kabwelulu n’umugore we

UMUSEKE.RW 

Yisangize abandi