Nyuma yo gutsinda Étoile de l’Est FC umukino usoza shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, Gicumbi FC yari imaze imyaka itatu imanutse, yazamukanye igikombe cy’Icyiciro cya Kabiri mu gihe AS Muhanga na yo yongeye kugaruka mu Cyiciro cya mbere.
Ku wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi 2025, ni bwo habaye imikino isoza shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri. N’ubwo hakinwaga iyi mikino ariko, ikipe imwe muri enye, yari yaramaze gukatisha itike yo kuzakina muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.
N’ubwo yari yarakatishije itike yo kuzakina Rwanda Premier League mu mwaka utaha w’imikino 2025-26, Gicumbi FC yari ifite amanota icyenda, ntibyayibujije gutsindira Étoile de l’Est FC iwayo ibitego 2-0 ihita yuzuza amanota 12 yayihesheje kwegukana igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.
Imikino yahuzaga amakipe yo mu cyiciro cya kabiri yahataniraga kuzamuka mu cya mbere yasojwe, hazamuka amakipe abiri yari ategerejwe nyuma yo gukora iyo bwabaga.
Indi kipe yazamukanye n’iyi y’i Gicumbi, ni AS Muhanga yatsinze La Jeunesse FC ibitego 2-1 maze ihita yuzuza amanota 10.
Abakunzi b’aya makipe yombi batahanye ibyishimo birimo n’intego yo kwiyemeza kuzakora ibishoboka byose ariko amakipe bihebeye ntazongere kujya mu cyiciro cya kabiri kuko ishyaka bagaragaje baharanira kuzamuka, ari ryo bazakomezanya no mu Cyiciro cya mbere.
Genzi Venustin umukunzi wa Muhanga FC, ashimangira ko biteguye gukora iyo bwabaga ariko jkipe ya bo ntibazongere kuyibona mu cyiciro cya Kabiri ukundi.
Ku rundi ruhande, abakunzi ba Gicumbi FC bashimangira ko na bo iki ari cyo gihe cyiza cyo kurushaho kuba hafi y’ikipe bihebeye kuko bari bategereje kubona Stade yabo ivuguruye neza, kandi bakazayikiniramo ibihe byose hatabayeho impamvu zatuma ikinirwaho n’andi makipe aturuka ahandi gusa.
Torres usanzwe ari umukunzi w’adasohoka w’iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Gicumbi FC, avuga ko ari cyo gihe cyo gufatisha amaboko yombi ikipe ya bo kugira ngo itazasubira aho ivuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel wari waherekeje ikipe mu Akarere ka Ngoma gusoza iyi shampiyona, yashimye abakunzi n’abakinnyi ba Gicumbi FC ku bufatanye bwabagejeje kuzamukana igikombe ariko abasaba kurushaho gukomeza gukorera hamwe ngo barebe ko bakomeza gususurutsa Abaturage baturuka mu Mirenge 21 igize aka Karere.
Ati “Turashima buri wese twafatanije gushyigikira Gicumbi FC, ariko kandi nta kudohoka kuko ikipe iracyari iyacu. Dukomeze dufatanye kuyishyigikira ku buryo itazongera kumanuka mu cyiciro cya Kabiri, kandi nituguma mu ngamba byose birashoboka.”
Abakunzi n’abafatanyabikorwa b’aya makipe basabwe kurushaho gutekereza icyakorwa ngo harebwe ingamba zafatwa, ariko abakunzi b’umupiraw’amaguru ntibazongere kubura ibyishimo iwabo.







UMUSEKE.RW/EVENCE NGIRABATWARE